Amashusho y’igice cya kane cya filime Bad Boys yarangije gufatwa

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, umuhanzi akaba n’umukinnyi ukomeye cyane wa filime, Will Smith yagaragaje ko amashusho y’igice cya kane cya filime yakunzwe n’abatari bake Bad Boys yamaze gufatwa.
Hari hashize igihe kigera ku mwaka Will Smith ari kumwe n’umunyarwenya Martin Lawrence, bemeje ko hari gukorwa igice cya kane cya filime yabo ‘Bad Boys’.
Icyo gihe byatumye benshi by’umwihariko abarebye ibice bya mbere, bagira amatsiko y’igihe izasohokera.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Will Smith afatanyije na Martin Lawrence, yashyizeho ifoto yabo bombi bafotowe ku munsi wa nyuma w’ifatwa ry’amashusho y’iyi filime, ayikurikiza amagambo agira ati ”Turayirangije! Buri gihe iyo ndi kumwe n’uyu muntu wanjye dukora ubufindo (Magic), tuzabonane mwese muri Kamena 7 kuri BadBoys 4.”
Nubwo ibice byabanje by’iyi filime bizwiho kuba byaragaragayemo abakinnyi bakomeye mu ruhando rwa Sinema, ariko ntabwo kuri iyo nshuro, Will Smith na Martin Lawrence bigeze bagira icyo bavuga ku bashobora kuyigaragaramo.
Bad Boys izwiho kuba yarakinwemo n’ibyamamare nka Gabriel Union, Kate Del Castillo, Charles Melton, Vanessa Hudgens, Alexander Ludwig. Mu gihe Dr. Dre na DJ Khaled ari bo batunganya indirimbo zikoreshwamo.
Igice cya mbere cya Bad Boys, cyasohotse mu 1995, icya kabiri gisohoka mu 2003 mu gihe icya 3 ari na cyo cyaherukaga, cyasohotse mu 2020 kikinjiza akayabo ka miliyoni 426 z’amadolari y’Amerika ku munsi wa mbere ishyirwa ku isoko.
