APR FC yatsinze Etoile de l’Est ishyiramo amanota 10 ku ikipe iyikurikira

Igitego kimwe cya Kategeya Elia cyafashije APR FC gutsinda Etoile de l’Est igitego 1-0 mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa 18 wa Shampiyona utarabereye igiihe kubera imikino y’Igikombe cy’Intwari, ishyiramo amanota10 kuri Rayon Sports iyikurikira.
Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Werurwe 2024, Kuri Kigali Pele Stadium.
APR FC yari yakoze impinduka muri 11 babanzamo abakinnyi nka Shaiboub Ali, Niyigena Clement, Ruboneka Bosco, Nshimirimana Ismael Pitchou na Kwitonda Alain Bacca babanza hanze kugira ngo baruhuke bitegure umukino bazakirwamo na Rayon Sports.
Muri uyu mukino APR FC ni yo yihariye umupira cyane ari na ko igera imbere y’izamu rya Etoile de l’Est.
Ku munota wa 8 APR FC yabonye Coup-Franc ku ikosa ryakorewe Mugisha Gilbert nyuma yo gukinirwa nabi na Ruzibiza Prince.
Iri kosa ryahanwe na Mugisha Gilbert umupira ukurwamo n’Umunyezamu Fils awukubise ibipfunsi.
Ku munota wa 18 APR FC yongeye kubona andi mahirwe yo gufungura amazamu ku ishoti rikomeye Nshimiyimana Yunussu yateye rigana ku izamu, ku bw’amahirwe ye make rinyura hejuru gato y’izamu
APR FC yakinaga neza muri iyo minota yafunguye amazamu ku munota wa 21 ku gitego cyatsinzwe na
Kategeya Elia ku mupira yinjiranye anyuze ibumoso, acenga myugariro wa Etoile de l’Est amusiga hasi, atera ishoti Umunyezamu Habineza Fils Francois atabashije guhagarika.
Ku munota wa 42 Etoile de l’Est yabonye uburyo bwiza bwo gutsinda igitego cyo kwishyura Ku ishoti ryatewe na Gabriel Godspower umupira ujya hejuru y’izamu rya Pavelh Ndzila.
Igice cya mbere cyarangiye APR FC iyoboye umukino n’igitego 1-0 cyinjijwe na Karegeya Elia.
Mu gice cya Kabiri Etoile de l’Est yatangiye ishyiraho APR FC igitutu nubwo itabyazaga umusaruro uburyo yabonaga burimo bubiri yagerageje, imipira yombi igaterwa hejuru y’izamu na Gabriel.
Ku munota wa 65 APR FC yabonye uburyo bwiza bwo gutsinda igitego cya kabiri ku mupira Ndikumana Danny yashatse kuroba Umunyezamu Habineza Fils Francois, ateye ishoti rinyura ku ruhande rw’izamu.
Nyuma y’iminota ine Ishimwe Christian wa APR FC yakinanye na Mugisha Gilbert ahinduye umupira mwiza mu rubuga rw’amahina, Victor Mbaoma agorwa no kuwuboneza mu izamu.
Ku munota wa 73, Etoile de l’Est yahushije uburyo bukomeye ku mupira Gihozo Irene yahinduye, ukubita ku mutwe wa Ishimwe Christian, urenga Umunyezamu Pavelh Ndzila, ku bw’amahirwe make ya Etoile de l’Est ukubita umutambiko w’izamu uvamo.
Ku munota wa 85, Etoile de l’Est yongeye guhusha ubundi buryo bw’igitego ku mupira Mumbele Mbusa Jeremie yananiwe kubyaza umusaruro yahawe na mugenzi we, ateye ishoti rinyura hejuru y’izamu rya Pavelh Ndzila.
Mbere y’uko umukino urangira, umusifuzi wa kane yongeyeho iminota itatu y’iyongera.
Ku munota wa 90+2 APR FC yahushije igitego ku makosa yo guhagarara imbere, y’umunyezamu Pavelh Ndzila yatungujwe ishoti rikomeye bimusaba kwirambura cyane, arenza umupira izamu mu buryo bwari bwabazwe n’abakunzi ba Etoile de l’Est.
Umukino warangiye APR FC itsinze Etoile de l’Est igitego kimwe ku busa.
APR FC yagumye ku mwanya wa mbere igira amanota 55 irusha Rayon Sports ya kabiri amanota 10.
Etoile de l’Est yagumye ku mwanya wa nyuma n’amanota 16.
Ku munsi wa 24 wa Shampiyona APR FC izakirwa na mukeba Rayon Sports ku wa Gatandatu tariki 09 Werurwe 2024 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Kigali Pele Stadium.

