Etincelles yahagaritse amezi atandatu abafana bayo batabaje Perezida Kagame

  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 5, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ikipe ya Etincelles yo mu Karere ka Rubavu yahagaritse abafana bayo batatu amezi atandatu batagaragara mu bikorwa byose by’iyi kipe, nyuma yo gutabariza iyi kipe kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona ikipe ya Etincelles yatsinzwemo na APR FC igitego 1-0, abafana ba Etincelles FC batabaje Intara y’Iburengerazuba na Perezida Paul Kagame kubera ubukene bunuma muri iyi kipe.

Abo bafata bagaragaje ko ubwo bukene bushobora gutuma Etincelle imanuka mu cyiciro cya kabiri.

Aba bafana bari bitwaje ibyapa byanditseho amagambo atabaza Perezida Kagame n’Ubuyobozi bw’Intara, bavuga ko Akarere ka Rubavu katereranye iyi kipe.

Icyemezo cya Etincelles kije gikurikira icy’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwitandukanyije n’aba bafana.

Aganira n’Imvaho Nshya, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper, yamaganiye kure imyitwarire y’aba bafana.

Yagize ati: “Ibyo abafana bavuze twarabibonye biradutungura kuko ntaho bihuriye n’ukuri. Ayo makuru ntabwo tuzi aho bayakuye kuko Akarere ka Rubavu gashyigikira ikipe ya Etincelles buri munsi ndetse kari gukora ibishoboka ngo ntimanuke.”

Yakomeje agira ati: “Abo bafana rwose bazanye ibyapa ntabwo tubazi, ntituzi n’icyo bashingiyeho kuko ntabwo ari abafana ba Etincelles na bagenzi babo twabajije ntabwo babazi. Ikipe Akarere kayiha amafaranga menshi kakanahemba abakinnyi, kandi nta kirarane tubafitiye.”

Etincelles FC ni yo kipe rukumbi yatewe mpaga muri iyi shampiyona ndetse iyitererwa mu rugo na Musanze FC, kubera ko kuri uyu mukino habuze imbangukiragutabara.

Kugeza ubu, Etincelles FC iri mu makipe abiri ashobora kumanuka mu cyiciro cya Kabiri aho ari iya 15 n’amanota 22, ikaba irusha atandatu gusa Etoile de l’Est ya nyuma.

  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 5, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE