U Rwanda rwemerewe miliyari 118 Frw yo kunoza uburezi

Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Buyapani bashyize umukono ku masezerano y’inguzanyo afite agaciro ka miliyari zisaga 118 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ni inguzanyo izifashishwa mu gutera inkunga urugendo rwo guteza imbere ikoranabuhanga mu burerezi no guharanira kugera ku ireme ry’uburezi kuri bose.
Ayo masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa 5 Werurwe 2024, na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Ndagijimana Uzziel, n’Intumwa y’Ikigo cy’u Buyapani gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga mu Rwanda, Minako Shiotsuka.
Inguzanyo yemerewe u Rwanda ni iy’igihe kirekire kandi izishyurwa ku nyungu ntoya ikaba yitezweho kurushaho kunoza ibikorwa by’uburezi bw’amashuri abanza n’ayisumbuye, no kongera ubushobozi bw’imyigire mu mashuri ya tekiniki.
Minisitiri Dr. Ndagijimana yavuze ko ayo masezerano ari urugero rwiza rw’ubutwererane bukomeje gusagamba hagati y’u Rwanda n’u Buyapani bujyana n’icyerekezo cy’Igihugu.
Yagize ati: “Guverinoma iha agaciro gakomeye kuzamura urwego rw’uburezi, kuko izirikana ko ari wo musingi w’iterambere ry’u Rwanda ry’ahazaza.”
Urwego rw’uburezi mu Rwanda rugenerwa ingengo y’imari iri hejuru ugerereranyije n’izindi nzego aho mu mwaka wa 2023/2024 urwo rwego rwagenewe miliyari 760 z’amafaranga y’u Rwanda.
Fukushima yavuze ko gutera inkunga urwego rw’uburezi rutari umusingi w’iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu gusa ahubwo ngo ni ingenzi no ku bantu kuko kwiga bibongerera agaciro.
Yagize ati: “Ni yo mpamvu dukwiye guharanira ko abantu bose bagera ku burezi, hatitawe ku hantu batuye ku Isi yose. Mbikuye ku mutima ndizera ko iyi nkunga izanarushaho guhuza ibikorwa bisanzwe mu yindi mishinga y’uburezi, igatanga umusanzu mu kugira u Rwanda igihugu aho abantu bose bagera ku burezi bwose.”
Ubutwererane hagati y’u Buyapani n’u Rwanda, bukomeje gutanga umusaruro mu nzego zitandukanye zirimo ibijyanye n’isukura, ubuhinzi, ingufu, taransiporo n’uburezi ari na bwo bwungutse inkunga nshyashya.


