Imikorere y’ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 5, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwasobanuye imikorere y’ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’ingero zigaragaramo ibyo byaha.

Byagarutsweho na Dr Thierry B. Murangira, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Werurwe 2024 mu mahugurwa yateguwe na Komisiyo y’Abepisikopi y’Ubutabera n’Amahoro (CEJP).

Ni mu rwego rwo kwitegura kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Amahugurwa yahuje abakangurambaga baturutse muri Diyosezi Gatulika zose mu Rwanda ndetse n’abanyamakuru, mu gikorwa cy’ubukangurambaga ku itegeko ryo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yakomoje ku ngingo z’amategeko ahana ndetse n’ingero zigaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso amakuru yerekeye Jenoside, ingingo ya 8 yerekana ko umuntu ku bushake uhishira ashobora gukurikiranwa kubera ko yahishiriye.

Ni mu gihe ingingo ya 9 igaruka ku kwiba cyangwa kwangiza imibiri y’abazize Jenoside.

Murangira, Umuvugizi wa RIB, yagize ati: “Ingero natanga ku mikorere y’iki cyaha ni ukwiba, gucagagura, kujugunya, kwangiza imibiri y’abazize Jenoside hagamijwe gusibanganya amakuru cyangwa ubugome.”

Ni mu gihe ingingo ya 11 igaruka ku guhohotera uwarokotse Jenoside.

Umuntu ugira imyitwarire cyangwa ukora igikorwa kigamije gutoteza, gutera ubwoba, gutesha agaciro, kwigamba, gushinyagurira, gutuka cyangwa kwangiza umutungo w’umuntu bishingiye ko ari uwarokotse Jenoside.

Ukoze ibi aba akoze icyaha akaba ashobora guhanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu ya 500 FRW ariko atarenze 700 FRW.

Urwego rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko hakigaragara abakora ibyaha birimo guhisha, kwimura, gutera insina, kubaka hejuru y’imibiri y’abazize Jenoside n’ibindi.

Urugero rwa hafi ni aho kuva tariki 03 Ukwakira 2023 kugeza 2024, i Ngoma mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo hamaze kuboneka imibiri 1,144 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kugeza ubu hamaze gufatwa abantu 7 bakekwaho guhisha amakuru.

Urwego rw’Ubugenzacyaha rwavuze ko umwe mu bakekwaho guhisha ibimenyetso, yajyaga abwira abana be ko bagomba kujya bavuga ko imibiri yabonetse ari iy’abishwe n’inzara ya Ruzagayura.

Murangira, Umuvugizi wa RIB, agaragaza ko hari abatanga amakuru mu igororero bagamije kwikiranura n’Imana bakavuga abo bishe n’aho babiciye kandi bikaruhura imitima y’abiciwe.

Ku rundi ruhande ngo haracyagaragara n’abatanga amakuru atuzuye.

Komisiyo y’Abepisikopi y’Ubutabera n’Amahoro yatangaje ko yishimiye gukomeza gutanga umuganda mu rugendo rw’Ubumwe n’ubudaheranwa no kubaka u Rwanda ruzira Jenoside n’ivangura iryo ari ryo ryose.

Amafoto: Imvaho Nshya

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 5, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE