Rubavu: Kiliziya Gatolika yabakanguriye kuboneza urubyaro mu buryo bwa kamere

Muri Diyosezi ya Nyundo, hakomeje kuboneka umusaruro ufatika mu bitabiriye uburyo bwa kamere bwo kuboneza urubyaro nyuma y’ubukangurambaga bukorwa na Kiliziya Gatolika mu Rwanda.
Ingo z’abashyakanye zishishikarizwa kwitabira ubwo buryo bwa kamere kuko iyo bukoreshejwe neza butuma umuntu arushaho kugira amagara mazima ndetse imiryango ikabasha kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu muri rusange.
Umusaruro w’ubukangurambaga bukomeje gukorwa wagarutseho mu nama ngaruka mwaka itegurwa na Caritasi Rwanda yahurije hamwe abapadiri bakuru muri Paruwasi zigize Diyosezi ya Nyundo, ubuyobozi bw’ibigo nderabuzima n’abafashamyumvire muri iyi gahunda.
Ubuyobozi bwa Diyosezi ya Nyundo iherereye mu bice bitantukanye by’Iburengerazuba buvuga ko kugeza ubu muri Paruwasi zigera kuri 29 bafite, izigera kuri enye zikaba ari zo zitarabasha gutangiza ubu buryo bitewe n’uko zikiri nshya.
Kubera umusaruro iyo gahunda ikomeje gutanga bagiye biyemeza na bo kuyishyiraho binyuze kuri Paruwasi n’ibigo nderabuzima.
Padiri Rutakisha Jean Paul, Umuyobozi wa Caritas muri Diyosezi ya Nyundo, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, yavuze ko ubu buryo bukomeje kuzana impinduka mu baturage ari na ko bwitabirwa.
Avuga ko budakuraho uburyo Leta y’u Rwanda ishyiraho bwo gukoresha imiti n’ibindi bikoresho bya kiganga mu kuboneza urubyaro, ahubwo bwunganirana kandi buri wese akagirwa inama yo guhitamo ubumubereye.
Yashimangiye ko umwihariko w’uburyo bwa kamere ari uko nta kiguzi busaba ahubwo bituruka ku mahitamo n’ubushake bw’abashakanye.
Yagize ati: “Umuntu aba afite amahitamo yo gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro ashaka agahitamo ubumubereye cyangwa bumworoheye. Muri Kiliziya dutoranya abafashamyumvire tukabigisha uko bagomba kuganiriza ingo, bakazigisha uburyo butandukanye bahitamo bakwitabira mu kuboneza urubyaro.”
Yakomeje agira ati: “Bikomeje gutanga umusaruro cyane kuko biritabirwa tugendeye mu mibare duhabwa y’ingo zikurikiranwa. Usanga ubu buryo nta kiguzi busaba ahubwo ari ukubyumvikanaho hagati y’umugore n’umugabo ubundi bagafashanya kugenzura ibihe by’uburumbuke birinda gusama inda zitateganyijwe.”
Ingabire Germaine ukorera ku Kigo Nderabuzima cya Nyundo muri serivisi z’ubusugire bw’ingo, avuga ko bifuza ko abashyakanye bafatanyije ku bushake bwabo babasha kubyara abo bifuza kurera n’igihe babishakira.
Yavuze ko iyo abubatse ingo babagezeho babasobanurira ko hariho uburyo bubiri ubw’imiti, ibikoresho no gufunga burundu, n’inzira ya kamere yo guteganya imbyaro aho hagenderwa ku mimerere, imiterere n’imikorere y’umubiri gusa.
Agira ati: “Mu buryo bwa kamere harimo ibyiciro bibiri harimo ubwo kugenzura ibyiciro by’uburumbuke n’ibitari iby’uburumbuke nko kugenzura ururenda, uburyo bwo kugenzura imimerere y’inkondo y’umura unagenzura ibindi bimenyetso, gupima ubushyuhe fatizo bw’umubiri. Tunareba uburyo bwo konsa n’ibijyanye n’uburyo bw’iminsi ihinduka n’idahinduka hifashishijwe igikoresho cy’urunigi.”
NIyitegeka Theophile Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nyundo, avuga imbogamizi bagifite harimo kuba abaturage benshi batarasobanukirwa ubu buryo ariko bagenda bakora ubukangurambaga kugera ku rwego rwo hanze hakiyongeraho kuba bahugura abafashamyumvire bakimuka.
Dr. Kanani Prince Bosco, Umuhuzabikorwa wa Serivisi z’Ubuzima muri Kiliziya Gatulika mu Rwanda akaba akora muri Caritas Rwanda, ashima buri wese ugira uruhare ngo intego z’iyi gahunda zigerweho aho ibigo nderabuzima byose byatangiye iyi gahunda no kuri za Paruwasi zose.
Agira ati: “Icyo twabonye mu bugenzuzi twakoze ni uko hakiri ubushobozi buke butuma abafasha b’ingo bagera kuri buri rugo ngo banakurikirane izatangiye iyi gahunda ariko turi kubifatira imyanzuro.”
Yashishikarije abagize ingo kwitabira ubu buryo kuko bwagaragaje ko bufasha abantu, abo budashobokeye bakanakoresha ubundi buryo bubafasha gutegura ahazaza habo.
Iyi gahunda yo kuboza urubyaro hifashishijwe uburyo bwa kamere yemewe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ikaba iterwa inkunga n’Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe Iterambere iterwamo inkunga na Enabel umuryango Mpuzamahanga w’u Bubiligi, binyuze muri Minisiteri y’Ubuzima ugashyirwa mu bikorwa na Kiliziya Gatulika binyuze mu maparuwasi aho hashirwaho abafasha b’Ingo bagera ku baturage,muri Nyundo nibura buri paruwasi muri 29 ifite ingo zirenga 200 zifashwa.


