Burkina Faso: Abantu 170 biciwe mu bitero byibasiye igice cy’Amajyaruguru

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 3, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Kuri iki Cyumweru Umushinjacyaha Mukuru w’Intara y’Amajyaruguru ya Burkina Faso, yavuze ko abagera ku 170 biciwe mu bitero byibasiye Imidugudu itatu yo mu majyaruguru.

Aly Benjamin Coulibaly yavuze ko yakiriye raporo z’ibitero byibasiye Imidugudu ya Komsilga, Nodin na Soroe mu Ntara ya Yatenga,ku ya 25 Gashyantare byaguyemo abantu 170.

Yongeyeho ko ibi bitero byangije byinshi ndetse ko yategetse iperereza akanasaba amakuru abaturage.

Abarokotse ibyo bitero batangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ko abagore benshi ndetse n’abana  bari mu bahohotewe bikabije.

Amakuru aturuka mu Nzego z’umutekano  avuga ko ibyo bitero bihabanye n’ibyabereye  ku musigiti ndetse no ku Kiliziya mu majyaruguru ya Burkina Faso   mu cyumweru gishize.

Burkina Faso irimo guhangana n’inyeshyamba zigendera ku matwara ya kiyisilamu, kuva mu 2015, kandi zamaze no kurenga imipaka zigera mu gihugu cy’abaturanyi cya Mali. 

Ibitero by’izi nyeshyamba bimaze guhitana abarenga  20.000 ndetse habarurwa miliyoni zirenga ebyiri z’abaturage bavanywe mu byazo. 

Bitewe n’umutekano muke ndetse no gushinja Guverinoma kunanirwa gukemura ibibazo, byatumye Ibrahim Traore ahirika ubutegetsi mu 2022 ndetse yiyemeza ko aje guhangana n’imitwe y’iterabwoba muri iki gihugu nubwo bisa nk’ibimugoye.

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 3, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE