RGB yasabye Imiryango itari iya Leta kwirinda iterabwoba

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere mu Rwanda (RGB) rwasabye abagize Imiryango itari iya Leta gusuzuma mu nkunga bahabwa niba abazohereza badashaka kuzikoresha mu bikorwa by’iterabwoba.
RGB yabigarutseho ku wa Gatatu tariki ya 28 Gashyantare 2024, ubwo yamurikaga ubushakashatsi bwa kane yakoze bugamije gupima iterambere rya Sosiyete Sivile mu Rwanda buzwi nka Rwanda Civil Society Barometer (RCSB).
Ubu bushakashatsi bwubakiye ku nkingi enye ari zo, kugira uruhare mu bikorwa no kudaheza (Participation and Inclusiveness domain), imiterere y’urubuga Sosiyete Sivile ikoreramo (CSOs Environment domain), imiyoborere n’indangagaciro muri Sosiyete Sivile (Governance and values in CSOs domain) ndetse n’umusaruro n’uruhare rw’ibikorwa bya Sosiyete Sivile (Impact and effectiveness of CSOs domain).
Ubu bushakashatsi butanga amakuru ajyanye n’ubushobozi bw’Imiryango itari iya Leta, imbogamizi ihura na zo ndetse hakanagaragazwa ingamba zishobora gufatwa binyuze mu myanzuro y’ubushakashatsi.
RGB igaragaza ko mu gukora ubwo bushakashatsi, yasanze hari impungenge zo kuba hari imwe mu Miryango itari iya Leta ifite bamwe mu bayobozi badashoboye gusesengura icyo inkunga mvamahanga ziba zigamije.
Umuyobozi Mukuru wa RGB Dr Kaitesi Usta, yasabye imiryango itari iya Leta kujya basesengura inkunga bahabwa niba zidashobora kubaganisha mu bikorwa by’iterabwoba.
Yagize ati: “Impungenge zagaragaye si uko bishobora kuba bihari [ibikorwa by’iterabwoba] ahubwo ni uko badasobanukiwe n’amategeko atuma birinda. Amategeko ariko yo mu gihugu arahari atuma birinda ibyago byaturuka ku iyezandonke, cyangwa ibifitanye isano n’iterabwoba.”
Uwo muyobozi yakomeje avuga ko mu mikorere ya Sosiyete Sivile hakwiye kubamo abantu bari maso.
Ati: “Baramutse babonye umuterankunga batizeye bamenye no kubikurikirana, Igihugu cyacu kirindwe no kuba cyahura n’ibyo byaha twavuze”.
Dr. Kaitesi yavuze ko abakora ibikorwa by’iterabwoba usanga iyo bamaze kuzana amafaranga mu gihugu runaka, bahagera bagashaka ko abo bayahaye na bo babajyana mu bikorwa nk’ibyo by’iterabwoba.
Ati: “Icyo izo nzego zisabwa ni ukumenya aho ayo mafaranga bahawe aho aturuka, uwayabahaye ni muntu ki? Hariho uwayazana akifuza ko agera kuri abo bantu mu buryo budakwiye kandi butanoze”.
Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byerekana ko inkingi y’Umusaruro n’uruhare rw’ibikorwa bya Sosiyete Sivile ari yo iri ku gipimo cyo hejuru cya 84.24% igakurikirwa n’inkingi yo kugira uruhare mu bikorwa no kudaheza na 78.76%.
Inkingi y’Imiyoborere n’indangagaciro muri Sosiyete Sivile ifite 73.09% iza ku mwanya wa gatatu, hagakurikiraho inkingi y’Imiterere y’urubuga Sosiyete Sivile ikoreramo ari na yo ifite igipimo cyo hasi cya73.08%.
Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitima Salim, yavuze ko ubu bushakashatsi bwakorewe ku Miryango itari iya Leta harimo n’Imiryango ishingiye ku myemerere, bwatumye bagiye kunoza imikorere harimo no kwirinda iterabwoba.
Yagize ati: “Wabibonye kunoza imicungire y’umutungo n’imiyoborere ni ibyo dukeneye kongeramo imbaraga tukaba dufite ihuriro ryacu ry’abanyamadini ndetse na Kiliziya Gatulika mbese tuzabiganiraho abenshi bari hariya, bityo tubisubiremo turebe ibitureba n’ibyo tugomba gufatira ingamba.”
Dr Ryarasa Joseph, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, yavuze ko kugira ngo Imiryango ayoboye ibashe gukora neza abantu bakwigishwa mu miryango yabo gukorera mu mucyo.
Ati: “Buriya kwigisha bihera mu rugo uburere bwose buhera mu rugo, kugira ngo mu ngo nibura habeho gukorera mu mucyo umuntu iyo agiye mu ishuri afite ubwo burere azimakaza za ndangagaciro zo gukorera mu mucyo. Ibyo twiga ni ibidufasha kugira bwa burere dufite kugira ngo dusigasire indangagaciro z’imiyoborere myiza.”










