Abanyarwanda batazi Ikinyarwanda batewe ishema no kucyiga

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 28, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abanyarwanda baba mu gihugu cy’u Bubiligi baje kwiga ururimi kavukire rw’Ikinyarwanda mu Rwanda ndetse n’ibindi bijyanye n’Umuco Nyarwanda  bavuga ko batewe ishema no kuba abana babo bari kwiga Ikinyarwanda kandi bari kukimenya gahoro gahoro.

Bemeza ko baterwaga ipfunwe no kuba abana babo batazi Ikinyarwanda, bitewe n’uko bavukiye mu mahanga, ariko ko kuva bashinga ishuri ry’umuco abana bahuriramo bakiga ibyerekeye umuco Nyarwanda bagenda basobanukirwa.

Ni ibyo bagarutseho kuri uyu wa 28 Gashyantare ubwo hizihizwaga umunsi Mpuzamahanga w’ururimi kavukire mu Karere ka Gasabo, ufite insanganyamatsiko igira iti: “Tumenye Ikinyarwanda ururimi rwacu ruduhuza”.

Ni umunsi wizihizwa ku Isi hose ku ya 21 Gashyantare ariko u Rwanda rukaba rwawijihije kuri uyu wa 28 Gashyantare 2024.

Iri tsinda ry’abantu bagera kuri 40 ryaturutse mu Bubiligi rivuga ko bishimiye kuza mu Rwanda kugira ngo bakundishe abana igihugu, by’umwihariko bigishwe Umuco Nyarwanda ndetse n’Amateka yaranze igihugu.

Twagirimana Eric uyoboye iri tsinda, avuga ko batangiye ishuri ry’umuco abana bamwe bazi Ikinyarwanda gike abandi nta namba bazi  ariko aho bigeze ubu hari ibyo bamaze kumenya.

Yishimira ko aba bana bagaragaza ko bakunze Umuco Nyarwanda ndetse bashishikajwe no kumenya byinshi.

Ati: “Mu Bubiligi dufata umunsi umwe mu cyumweru tukabigisha gusa hari abana bamwe twatangiye nta Kinyarwanda bazi abandi bazi gike ariko gahoro gahoro barakimenye. Impamvu twaje mu Rwanda harimo abatari bahazi abandi baza bakaguma mu miryango ntibasure Ingoro Ndangamurage, twashatse kubazana  kugira ngo barebe mu Rwanda basure kandi bigishwe amateka.”

Bamwe mu bana baganiriye n’Imvaho Nshya baturutse mu Bubiligi bavuga ko kumenya Ikinyarwanda bibafasha kuganira na bene wabo ndetse ubu bakaba bishimira ko bari kwigishwa Umuco Nyarwanda.

Karemera Aline ufite imyaka 19 y’amavuko, na mugenzi we Ntiyamira Keyla ufite imyaka 17, baganiriye n’Imvaho Nshya bavuga Ikinyarwanda. 

Bagowe no kuvuga neza ndetse no gukurikiranya amagambo, baravuga bapfundikanya bakanyuzamo bagaceceka bagakanura amaso basa nk’abatekereza ku byo bagiye kuvuga bakabona gusohora ijambo.

Karemera Aline ati: “Mama yamvugishaga mu Kinyarwanda nkiri muto ariko ndacyakora amakosa abandi mu bo twazanye ntabwo bazi Ikinyarwanda ariko bagerageza kucyiga. Kumenya Ikinyarwanda byamfashije kuganira n’umuryango wanjye kandi ubu turi kwiga kubyina ndetse n’amateka y’Igihugu.”

Ntiyamira Keyla we nta Kinyarwanda na gike yari azi ariko ubu agerageza kuvuga. Yagize ati: “Namenye kuvuga Ikinyarwanda, ubu nzi kuvuga ‘imboga’, mfite imyaka 17, ‘nitwa Ntiyamira kandi nkunda u Rwanda’.”

Uwacu Julienne, Umuyobozi ushinzwe Itorero no guteza imbere Umuco muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, (MINUBUMWE), avuga ko ururimi rw’Ikinyarwanda ari ndengamipaka kandi ruhuza n’Abanyarwanda, bityo rukwiye guhabwa intebe

Aboneraho no gushimira abagira uruhare mu gutoza aba bana bo mu Bubiligi Ikinyarwanda.

Ati: “Dukwiye guha umwanya ururimi rwacu kuko ari ishingiro ry’uburere kandi nubwo ari byiza kumenya indimi z’amahanga ntitugomba kwibagirwa Ikinyarwanda. Mboneyeho no gushimira itsinda ryaturutse mu Bubiligi rije kwiga Umuco Nyarwanda kuko Ikinyarwanda ni cyo kibumbatiye umuco n’Indangagaciro.”

Yaboneyeho gusaba abakoresha Ikinyarwanda kwirinda kugikoresha nabi kuko ubutwari bw’Abanyarwanda buzashingira ku kuba Umunyarwanda.

Yavuze ko hakenewe ubukangurambaga mu ngeri zose hadasigaye inyuma amashuri Mpuzamahanga kandi ko MINUBUMWE, Inteko y’Umuco, Minisiteri y’Uburezi  ndetse n’Abashakashatsi bazafatanyiriza hamwe gushaka amagambo n’ubusobanuro buhamye bw’Ikinyarwanda ajyanye n’ibihe tugezemo, kandi akamenyekana hanifashishijwe ikoranabuhanga ku buryo nabo hanze y’Igihugu bazabibona mu buryo bworoshye.

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 28, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE