U Busuwisi buragenzura uruhare bwagize mu gutinza kuburanisha Kabuga Félicien

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 28, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

U Busuwisi bwatangiye kureba ku ruhare bwaba bwaragize mu kudindiza ubutabera bwahawe Kabuga Félicien kuri ubu byemejwe ko atagifite ubushobozi bwo kuburana.

Ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu byatangaje ko Kabuga Félicien yageze mu Busuwisi mu mwaka wa 1994 ntiyafatwa ahubwo yirukanwa muri icyo gihugu mu gihe yari akurikiranyweho uruhare rukomeye yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ubutabera bw’u Busuwisi bwemeje ko bugiye kugenzura impamvu Kabuga yabaciye mu rihumye mu gihe yari akurikiranyweho ibyaha biremereye byo gutera inkunga iyo Jenoside yahitanye abasaga miliyoni mu minsi 100 gusa.

Kabuga ufatwa nk’umuterankunga mukuru wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu munyemari wari ukomeye mu Rwanda, anashinjwa kuba mu bashinze Radiyo rutwitsi ya RTLM yashishikarizaga Abahutu kwica Abatutsi no kuranga aho babaga bihishe.

Kabuga yamaze imyaka isaga 25 ahunga ubutabera, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zimushyiriraho intego ya miliyoni 5 z’amadolari y’Amerika ku muntu wagombaga gutanga amakuru y’aho aherereye.

Yafatiwe mu Bufaransa ku itariki ya 16 Gicurasi 2020, ajya gufungirwa i La Haye mu Buholandi, atangira kuburanishwa mu kwezi kwa Nzeri 2022 ahakana ibyaha byose ashinjwa.

Muri Kamena 2023 ni bwo Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwanzuye ko adashobora gukomeza kuburana kubera ko adafite ubushobozi bwo kuburana cyangwa kuburanishwa.

Icyemezo cyo gukurikirana ibirari bya Kabuga mu myaka ikabakaba 30 ishize bije bikurikira ubusabe bw’Umudepite uhagarariye ishyaka Green Party Christine Badertscher wasabye iyo raporo y’uburyo Kabuga atafunzwe none ubutabera yagombaga guhabwa bukaba bwaradindiye.

Badertscher yavuze ko ubwo aheruka mu ruzinduko rw’abagize Inteko Ishinga Amategeko mu Rwanda, yasanze idosiye ya Kabuga ikiri nshyashya mu mitwe y’Abanyarwanda.

Bivugwa ko Kabuga yageze mu Busuwisi mu mwaka wa 1994 ariko ntiyafatwa ahubwo akirukanwa mu gihugu.

Icyo gihe Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga y’u Busuwisi yatangaje ko yasabye inzego z’ubutabera na Polisi kuba bata muri yombi Kabuga.

Gusa Polisi yasubije ko yafashe umwanzuro wo kwirukana Kabuga, kubera ko imiterere yo gufunga umuntu icyo gihe yari itandukanye n’iriho ubu, ndetse ngo abashinzwe iyubahiriza tegeko bagenderaga ku mategeko yariho icyo gihe.

Kuba ifungwa rya Kabuga ryari kuba ridasobanutse imbere y’amategeko n’ibimenyetso byamushinjaga icyo gihe ni byo bigiye kugenzurwa mu rwego rwo gusesengura amateka mu buryo bwizewe kandi busobanutse.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Busuwisi yongeye gusaba ko ayo mateka yasesengurwa kandi Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga na yo yemera ko ari ko bikwiye kugenda.

Uyu munsi kuba Kabuga atarabona ubutabera ndetse atagifite ubushobozi bwo kuburana, byatumye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagirwaho ingaruka n’ibikorwa bye bashengurwa n’uko ubwo butabera butabonetse.

Umwanzuro w’urukiko rwa Loni wemeza ko Kabuga w’imyaka 90 yasanganywe uburwayi bwa “Dementia” butera umuntu kwibagirwa no gutakaza ubushobozi bwo kwifatira ibyemezo by’ubuzima bwa buri munsi.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 28, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE