Amavubi agiye gukina na Madagascar na Guinea-Conakry

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi”, igiye gukina imikino ibiri ya gicuti na Guniea Conakry na Madagascar izahera tariki 18 na 26 werurwe 2024 ku ngengabihe y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).
Amakuru agera ku Imvaho Nshya aremeza ko Amavubi azasura Madagascar i Antananarivo, nyuma yaho u Rwanda ruzakira Guinée Conakry kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.
Mbere y’uko hafatwa umwanzuro wo gukina n’ibi bihugu bibiri byo ku mugabane wa Afurika, Umudage utoza Amavubi Frank Spittler we yari yamenyesheje ubuyobozi bukuru bwa FERWAFA ko yifuza gukina imikino ya gicuti na Qatar na Bahrain byo ku Mugabane wa Aziya.
Ibi bamwe mu bayobozi ba FERWAFA ntibifuje ko iyi mikino ikinwa bityo hatoranywa ibi bihugu byo ku mugabane wa Afurika hagamijwe gutegura imikino ibiri Amavubi azakina harimo uwa Bénin tariki ya 3 Kamena 2024, mu gushaka itike yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Muri mutarama 2022 Guinee yasuye u Rwanda mu mukino ibiri ya gicuti, mu wa mbere Amavubi yatsinze ibitego 3-0 mu gihe uwa kabiri Amavubi yatsinzwe ibitego 2-0.
U Rwanda ni urwa 133, Madagascar iri ku mwanya wa 105 mu gihe Guinée ari iya 76 ku Isi ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA rwa Gashyantare 2024.
U Rwanda ruyoboye itsinda C n’amanota ane, Afurika y’Epfo ikurikiraho n’amanota atatu, Nigeria, Zimbabwe na Benin zifite abiri naho Lesotho ikaza ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe.