Imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi igiye guterwa inkunga ya miliyari 6.1 Frw

Ikigega gitera inkunga imishinga y’iterambere (BDF), gifatanyije n’imishinga ikorera mu Kigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), cyatangaje ko imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi 172 yemejwe ko igiye guterwa inkunga ifite agaciro ka miliyari 6.1 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ni mu gihe BDF ivuga ko yakiriye imishinga yose hamwe 473. Imishinga 334 imaze kunyura mu kanama gashinzwe isesengura ry’imishinga, ifite agaciro ka miliyari 11.3 z’amafaranga y’u Rwanda, ingana na 71% by’imishinga yujuje ibyangombwa yakiriwe.
Bivugwa ko imishinga 26 ifite agaciro ka miliyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda igikorerwa isesengura, ikigega BDF kikagaragaza ko imishinga 132 ifite agaciro ka miliyari 4.3 z’amafaranga y’u Rwanda itashoboye kwemererwa.
Abatanze imishinga yemejwe barimo abahinzi b’ibigori, aborozi b’inka zitanga umukamo, abahinzi b’imboga n’imbuto, aborozi b’ingurube, aborozi b’inkoko ndetse n’abahinzi bakoresha imashini zihinga.
Bivugwa ko aborozi b’inzuki (Abavumvu), inkwavu n’ihene bihariye 49%.
Abagenerwabikorwa 172 bemerewe inkunga, batangiye gusinya amasezerano kuva muri uku kwezi kwa Gashyantare.
Rosalie Semigabo, Umuyobozi Mukuru wungirije wa BDF, yabwiye Imvaho Nshya ko imishinga 172 yemerewe guterwa inkunga, hafi 95% yayo ari iy’abagore mu gihe urubyiruko ari 5%.
Mu mishanga 334 yatanzwe, abagabo batanze imishinga bangana na 1%.
Semigabo yavuze ko Intara y’Iburasirazuba iza ku isonga mu gusanga inkunga ya BDF.
Yagize ati: “Intara y’Iburasirazuba ni yo yitabiriye cyane gusaba inkunga kuko usanga nk’Akarere ka Nyagatare konyine, abasabye inkunga baruta abo mu Ntara y’Amajyepfo.”
Yavuze ko impamvu imishinga 26 itarasesengurwa, bituruka ku bantu batanga imishinga hari ibiyiburamo bityo bagasabwa kuzuza ibisabwa.
Ati: “Abujuje ibisabwa biyongera ku bandi abatabyujuje bagahakanirwa.”
Nyirahabimana says:
Kanama 19, 2024 at 8:59 pmAbayobozi mumajepfo ntamakiru baduha yigihe cyo gusaba inkunga nkange sinarinziko bibaho murakoze
Bagirawusa celestin says:
Gashyantare 23, 2025 at 10:01 amNangendumwe mubifuza inkunga kumushinga wange gusasindasobanukirwa kukomukora nibisabwa esebwo iyoservs iracyatangwa
Niyigena Nestor says:
Kamena 7, 2025 at 8:42 pmUbuhinzi bwurutoki