Musanze: Bavugutiye imiti umunani bakekwaho ubujura, umwe ata ubwenge

Nyuma yo kwiba urugo rwa Hakizimana David bakamusiga iheruheru, yahise ayoboka abavuzi gakondo maze bavugutira umuti abantu umunani mu bakekwagaho ubwo bujura, birangira umwe arembye cyane ku buryo yataye ubwenge.
Byabereye mu Mudugudu wa Kabogora, Akagari ka Murandi, Umurenge wa Remera Akarere ka Musanze mu mpera z’icyumweru gishize.
Mu bahawe imiti Ntawiyanga Pierre w’imyaka 50 ni we waguwe nabi nyuma yo kubakoreraho ubufindo harebwa uwaba yapfumuye inzu ya Hakizimana.
Abavuganye n’Imvaho Nshya bavuga ko Ntawiyanga akimara kunywa uwo muti yacitse integer maze abaturage bahita bamwihutana ku Kigo Nderabuzima cya Murandi, ariko birangira imbangukiragutabara imujyanye mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Remera Barihuta Assiel, yemeje iby’iyo nkuru avuga ko na bo bayimenye ku wa Mbere tariki ya 26 Gashyantare 2024.
Yagize ati: “Ni byo koko natwe inkuru twayimenye ko hari umuturage wahawe imiti n’abavuzi gakondo baje mu rugo rwa Hakizimana David nk’uko tuzi ko yibwe mu cyumweru gishize n’abantu batazwi. Gusa mu bantu 8 banyoye kuri iyo miti umwe Ntawiyanga Pierre ni we waje kugubwa nabi.
Akimara kugubwa nabi abavuzi gakondo bahise bafata moto yabo baragenda, gusa umurwayi we ubu ari mu Bitaro bya Ruhengeri”.

Akomeza avuga ko Hakizimana n’abavuzi gakondo bahise baburirwa irengero ariko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rufata Izamukiza Anne Marie w’imyaka 32, akaba umugore wa Hakizimana.
Kuri ubu afungiye kuri SItasiyo ya RIB ya Remera mu gihe iperereza rigikorwa cyane ko mu gutanga iyo miti na we yari ahari.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Ruhengeri Dr Muhire Philibert, yemeza ko uwo murwayi arimo kwitabwaho ariko ngo babona ameze nk’uwariye ibintu by’uburozi batarabasha gusobanukirwa.
Yagize ati: “Ni byo koko Ntawiyanga yageze mu bitaro bigaragara ko yariye ibintu by’uburozi cyangwa se ibintu bihumanye tutazi ( intoxication). Buri ubu ibipimo bye by’ubuzima bimeze neza , uretse ko yabuze ubwenge akaba ari muri koma idakomeye cyane abaganga bari kumwitaho.”
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Remera busaba abaturage kwirinda ibintu bimeze nk’ubufindo bw’abavuzi gakondo, babarya utwabo kugeza n’ubwo bashobora guhitana ubuzima bw’umuntu.
