Zari Hassan yemeje ibyo gutandukana kwe na Shakibu

Umuherwekazi Zari Hassan uzwi nka Boss Lady yatoboye yemeza iby’itandukana rye n’umugabo Shakibu.
Nta gihe kinini gishize hawihwiswa iby’uko urukundo rw’aba bombi rwajemo agatotsi, kuri ubu Zari yabishyizeho umucyo, anatangaza ko Shakibu yasubiye muri Uganda aho avuka.
Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo yo muri Tanzaniya yitwa Millard Ayo, Zari yatangaje ko nubwo bivugwa ko amashusho ye n’uwahoze ari umugabo we, Diamond Platinum, banabyaranye abakobwa Babiri ariyo ntandaro yo gutandukana na Shakibu atari byo, kuko umubano wabo wari umaze umwaka urimo agatotsi.
Ati: “Shakibu na we yatangiye gufatana amashusho ari kumwe n’abahoze ari abakunzi be ayaha inshuti ze ngo bayatangaze (Posting) kugira ngo anyereke ko na we yabishobora rero ariya mashusho si yo mpamvu kuko ibibazo byacu byatangiye umwaka ushize.”
Zari yakomeje avuga ko amashusho yagaragaye afatanye ukuboko na Diamond, yafashwe cyera ubwo bakinaga Filime yitwa Young Famous and Africa, kuko Diamond yamusabye kumufasha kumenyekanisha indirimbo ye yitwa Mapozi ariko akanemera ko yakoze ikosa ry’uko ayo mashusho yasohotse atabanje kubimenyesha umugabo we Shakibu Lutaaya, bigatuma abifata nk’agasuzuguro.
Agaruka ku byo ashinjwa kuri ayo mashusho ko yaba ari nayo yateye umwuka mubi mu rukundo rwa Diamond Platinumz na Zuchou,Zari yabiteye utwatsi.
Agira ati: “Ariya mashusho yafashwe Zuchou ahibereye kandi rwose yambwiye ko ntacyo bimutwaye ahubwo bashobora kuba hari ibindi bibazo bari bafite batumvikanagaho mu rukundo rwabo.”
Zari Hassani aravuga ibi mu gihe umugabo we Shakibu Lutaaya arimo kubarizwa muri Uganda ari naho avuka, akaba yarasize uyu mugore muri Africa y’Epfo ahari urugo rwabo.
