RAB igiye kurengera igishanga cya Bugarama cyibasirwa n’imyuzure

Ikigo gishinzwe ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyatangaje ko kirimo gutegura gahunda yo kurengera hitegari 1,753 zo mu gishanga cya Bugarama mu Karere ka Rusizi zikunze kwibasirwa n’imyuzure.
Imyuzure ndetse n’isuri bituruka mu misozi y’Imirenge ya Rwimbogo, Nzahaha na Gitambi ndetse n’amazi aturuka mu migezi ya Njambwe na Gatabuvuga, ni yo yikusanyiriza mu gishanga cya Bugarama mu gihe imvura yaguye ari nyinshi, bigatuma imyaka yahinzwemo yangirika.
Dr Uwamahoro Florence Umuyobozi Mukuru Wungirije muri RAB ushinzwe ubuhinzi, yijeje ko hari gahunda yo kubungabunga ibishanga byibasirwa n’imvura nyinshi by’umwihariko icya Bugarama.
Yabivuze ubwo Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangazaga ko hateganyijwe igihe cy’Itumba ridasanzwe muri 2024 rizagwamo imvura nyinshi mu mezi ya Werurwe kugeza muri Gicurasi.
Dr Uwamahoro yagize ati: “Kugeza ubu ibishanga binini dufite bigera kuri 70 mu gihugu ariko hari ibiba bifite ibyago byo kwibasirwa n’imyuzure cyane, urugero nk’igishanga cya Bugarama gihingwamo umuceri kuko gikikijwe n’imisozi miremire impande zacyo zose, kandi ni ho hari ubutumburuke butoya mu gihugu, ariya mazi rero aturutse hejuru y’igishanga iyo aje ari menshi araza agateza imyuzure.
Yavuze ko binyuze mu mushinga witwa CDAT urimo kubungabungwa mu kurinda inkuka zacyo ndetse n’imisozi ihakikije, mu kugabanya ingaruka z’imvura zishobora kuhangiza no kugabanya umusaruro w’umuceri.
Muri ibi bihe by’imvura nyinshi, RAB ishishikariza abahinzi kugana serivisi z’ubwishingizi bw’ibihingwa kugira ngo mu gihe habayeho kudashobora gukumira ibihe by’imvura nyinshi bazagire icyo bakura ku bihingwa byabo byangijwe.
Umushinga CDAT ugamije guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi ufite ishoramari rya miliyoni 300 z’amadolari y’Amerika agomba gushyirwa mu bikorwa byo kuhira hegitari zisaga 17,600 ndetse n’ubworozi bukorerwa kuri hegitari 11,000.
Mu Kuboza 2023, hegitari zisaga 40 z’igishanga cya Bugarama zarengewe n’amazi.
RAB ivuga ko umushinga CDAT uzanakoreshwa mu guca imiyoboro y’amazi kuri hegitari 400 zo muri icyo gishanga zimaze igihe zitabyazwa umusaruro.
Izo hegitari zizongerwa ku 1,353 zari zisanzwe zihingwaho nubwo zikomeza kwibasirwa n’ibibazo by’imyuzure.
Nibura miliyari 25 z’amafaranga y’u Rwanda ni yo yashowe mu mushinga wo kubungabunga igishanga cya Bugarama,
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igateganya ko mu myaka itatu iri imbere izaba yamaze gutunganya ibishanga bigera kuri 30, ku buryo bizajya bitanga umusaruro.
Igishanga cya Warufu gifite hegitari 3000 giherereye mu Karere ka Gatsibo, na cyo kiri mu bizatunganywa binyuze mu mushinga CDAT. Muri uwo mushinga hazatunganywa n’igishanga cya Mwogo gikora ku Turere 4, mu Ntara y’Amajyepfo.
Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi (RWB) gitangaza ko buri mwaka u Rwanda ruhomba miliyari 800 z’amafaranga y’u Rwanda biturutse ku isuri y’imvura nyinshi itwara ubutaka.
Ishusho y’ahakunze kwibasirwa n’isuri iterwa n’imvura nyinshi hakwiye kwitabwaho yerekana ko ubutaka bwibasiwe n’isuri cyane ari ubungana na hegitari miliyoni 1, ni ukuvuga 45% by’ubutaka bwo mu ntara z’u Rwanda busanzwe buhingwa.