Hagiye gukorwa igenzura muri koperative ifite 1000 FRW kuri konti

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gashyantare 26, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Koperative ihuza abahinzi b’ibirayi, COAIPO, ikorera mu Murenge wa Karago mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba, iravugwamo imicungire mibi y’umutungo nyuma yo gusanga kuri konti yayo hasigayeho 1000 FRW.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative (RCA) cyatangaje ko kigiye gukora ubugenzuzi muri COAIPO nyuma yo kubisabwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu.

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye na Ndahayo Alex, Perezida wa Komite Ngenzuzi muri COAIPO, yahamije ko konti ya koperative irimo 1000 FRW.

Raporo ya Komite ngenzuzi igaragaza ko hari 700,000 FRW yabuze.

Ni amafaranga yagombye kuba agaragara mu dutabo amagare atwara ibirayi yishyuriramo.

Ndahayo avuga ko konti imodoka iverisaho muri BPR Bank, nta faranga na rimwe ririho.

Kuva tariki 13/07/2023 kugeza ku wa 04/01/2024 imodoka yaverishije inshuro 15 amafaranga angana na 1,710,000 ariko kugeza ubu ngo nta mafaranga ari kuri konti y’imodoka.

Ubugenzuzi bwakozwe na komite ngenzuzi, bugaragaza ko 2,000,000 FRW yakoreshejwe imodoka, avanywe kuri konti y’abanyamuryango.

Ni amafaranga akatwa umuhinzi w’ibirayi, aho akatwa amafaranga 5 ku kilo.

Ndahayo yagize ati: “Amafaranga imodoka yinjiza yarakoreshejwe arashira, batangira gukoresha n’ay’abanyamuryango.”

Abapeveri (Abakozi ba koperative bakusanya umusaruro wayo) bamaze amezi 9 badahembwa kubera ko kuri konti nta mafaranga ariho.

Hari udutabo abagenzuzi baburiye irengero ariko bafite nimero zatwo.

Koperative yahaye umwe mu bagize komite nyobozi urwandiko rw’ubutumwa bw’akazi (Ordre de Mission) mu bikorwa byo gukoresha imodoka mu Karere ka Rubavu, yishyurwa 300,000 FRW umunsi umwe.

Umwe mu bagize komite nyobozi ya Koperative yatumwe mu kazi ahabwa ibihumbi 300

Rwakayiro Jean d’Amour, Perezida wa COAIPO, yahakanye ibivugwa byose avuga ko bishingiye ku nzangano ziri hagati ya bamwe mu bagize komite ngenzuzi na komite nyobozi.

Yavuze ko bakoze ihererekanyabubasha kuri konti hariho miliyoni 15.

Ku rundi ruhande ahamya ko Koperative yahuye n’ibibazo.

Yagize ati: “Bimwe mu bibazo Koperative yahuye nabyo ni imodoka yaguzwe miliyoni 35, nyuma basanga yaraguzwe miliyoni 12 ababikoze ari na bo twasimbuye, barabibajijwe.”

Avuga ko imodoka yamaze imyaka 2 n’amezi 7 iparitse.

Inteko rusange y’abanyamuryango yemeje ko imodoka itakomeza guparika ahubwo ko yakorwa.

Ubuyobozi bwa Koperative buvuga ko imodoka yakoreshejwe miliyoni 5.

Ubwo bajyaga ku buyobozi, Koperative yari ifite ideni rya miliyoni 5, gusa ngo RCA yatanze umwanzuro ko iryo deni ryakwishyurwa.

Rwakayiro yavuze ko Abapeveri nta kibazo ndetse ubukode bw’inzu zari zimaze amezi 7 zitishyurwa, zose zishyuwe.

Imvaho Nshya yamenye amakuru yuko imodoka nta musaruro itanga ahubwo ibiyigendaho ari byo byinshi kuruta ibyo yinjiza.

Ku rundi ruhande, imodoka igiye kugurishwa kandi ngo Inzego z’ibanze zaramenyeshejwe.

Igihe komite nshya ya koperative imariye ku buyobozi, ngo imaze gukora ibikorwa by’agaciro ka miliyoni 28.

Mu bubiko bw’imiti ikoreshwa n’abahinzi, hashyizwemo miliyoni 7.

Perezida wa Koperative avuga ko atazi ingano y’amafaranga ari kuri konti ahubwo ngo bizwi n’umucungamutungo wa Koperative.

Aheruka kuri konti ya COAIPO tariki 14/02/2024, hariho 6,000,000 FRW.

Ku kibazo cy’urwandiko rw’ubutumwa bw’akazi, aho umwe mu bagize komite nyobozi yishyuwe 300,000 FRW ku munsi, avuga ko habayeho ikosa mu kurwuzuza.

Gusa hari inama igaragaza amatariki yagombaga kugira mu butumwa n’igihe yagombaga kugarukira kandi ngo amatariki ari ku nyandiko mvugo y’inama atandukanye n’ari ku nyandiko y’ubutumwa bw’akazi.

Ikindi avuga ko bitashoboka ko imodoka imara imyaka 2 isaga ngo nirangiza ikorwe umunsi umwe.

Perezida wa Koperative yiyemerera ko ikibazo gihari ari ukutavuga rumwe kwa Komite Nyobozi na Ngenzuzi.

Abanyamuryango ba Koperative COAIPO bifuza ko RCA yakora ubugenzuzi kuko ngo raporo ya komite ngenzuzi nta gaciro ihabwa n’ababishinzwe.  

RCA yabwiye Imvaho Nshya ko ikibazo cya Koperative kizwi kandi ko kirimo gukurikiranwa.

Mitali Jean de Dieu, Umuyobozi w’Ishami rya RCA mu Ntara y’Iburengerazuba, yagize ati “Koperative yandikiye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu noneho n’Akarere kandikira RCA kadusaba ko twakora ubugenzuzi muri COAIPO.”

Mitari yahamije ko COAIPO iri mu makoperative azakorerwa ubugenzuzi vuba kubera ibibazo biyirimo.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gashyantare 26, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE