Uwari Umuyobozi w’itsinda Morgan Heritage yitabye Imana

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gashyantare 26, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Peetah Anthony Morgan, wari Umuyobozi w’itsinda Morgan Heritage ryakunzwe rikanamenyekana mu njyana ya Reggae riheruka no gutaramira mu Rwanda, yitabye Imana ku myaka 46 y’amavuko.

Ni inkuru y’incamugongo yamenyekanye ku mugoroba w’itariki 25 Gashyantare 2024, binyuze mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuryango we.

Uretse kwemeza inkuru y’urupfu rwa nyakwigendera, muri iryo tangazo nta hantu hagaragara impamvu y’urupfu rwe, ntabwo bigeze bagaruka ku cyamwishe.

Minisitiri w’Intebe wa Jamaica Andrew Holness, yashenguwe n’urupfu rw’uwo mugabo, avuga ko urwo rupfu ari igihombo gikomeye cyane ku muryango wa Morgan. 

Morgan Heritage ni itsinda ry’abavandimwe batanu ryashinzwe mu 1994, rigizwe na “Peetah” Morgan (nyakwigendera), Una Morgan, Roy “Gramps” Morgan, Nakhamyah “Lukes” Morgan ndetse na Memmalatel “Mr. Mojo” Morgan, bose bakomoka ku muhanzi wo muri Amerika witwa Denroy Morgan. 

Muri 2017 bataramiye mu Rwanda, mu gitaramo cyabereye muri Golden Turip bahuriyemo na Diamond, Vanessa Mdee na Chege, Dj Pius, Charly & Nina na Yvan Buravan.

Peetah Morgan yitabye Imana nyuma y’imyaka ibiri gusa Bishop Denroy Morgan ubyara abo bana bashinze iryo tsinda na we yitabye Imana.

Itsinda rya Morgan Heritage ryamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo Tell me how come, She is still  loving me, I’m coming home n’izindi nyinshi.

Kuva itsinda rya Morgan Heritage ryatangira gukora umuziki kugera muri 2019 bari bamaze gushyira ahagaragara album 19.

Peetah Morgan y’itabye Imana ku myaka 46 y’amavuko, kuko yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu Mujyi wa New York, tariki 11 Nyakanga 1977.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gashyantare 26, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE