APR FC yatsinze Mukura VS yongera amanota irusha andi makipe

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 25, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

APR FC yatsinze Mukura VS ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona wabereye mu Karere ka Huye, yongera ikinyuranyo cy’amanota irusha andi makipe ayikurikiye ku rutonde rwa shampiyona.

Uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki 25 Gashyantare 2024 kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye.

Umukino watangiye amakipe yombi akinira hagati mu kibuga ndetse iminota itanu ya mbere wabonaga ko nta n’imwe ifite ubushake bwo kuba yagera imbere y’izamu hakiri kare.

Ubwitabire kuri uyu mukino ntibwari hejuru cyane ugereranyije n’uburemere bw’umukino, ariko uko iminota yagiye yigira imbere abakunzi b’amakipe yombi biyongeraga.

APR FC ni yo byagaragaye ko yinjiye mu mukino mbere kuko yagerageje no kurema uburyo ku munota wa 10 nyuma yo guhererekanya neza kwa Sharaf Eldin Shaiboub Ali na Nshimirimana Ismaël ’Pitchou’, ariko bahereza umupira Niyomugabo Claude wari wamaze kwijira mu rubuga rw’amahina ananirwa gushyira mu izamu.

Ku munota wa 18, Ruboneka Jean Bosco yongeye guhindura undi mupira Shaiboub ashyira ku mutwe ariko Sebwato ariterera awukuramo, asubiza mu gitereko imitima y’abafana ba Mukura VS.

Abakinnyi ba Mukura batangiye guhuzagurika ndetse umutoza wayo Afhamia Lofti akora impinduka zihuse, akuramo Nisingizwe Christian asimburwa na Mahoro Fidèle.

Akimara gusimbuza APR FC yahise ibona igitego cya mbere, cyatsinzwe na Shaiboub wari umaze gukinana neza na Ruboneka Jean Bosco.

Nyuma yo gutsindwa igitego Mukura VS yatangiye kugabanya gukinira imbere y’izamu ryayo ariko nanone kumvikana hagati y’abakinnyi bayo gukomeza kuba guke.

Igice cya mbere cyarangiye APR FC iyoboye umukino n’igitego1-0

Igice cya kabiri kigitangira Mukura VS yakoze impinduka havamo Bruno Ronie Entoundi ishyiramo Iradukunda Elie Tatou.

Nubwo iyi kipe yakoze impinduka nta kintu zahinduye yakomeje kurushwa na APR FC.

Ku munota wa 63, Ruboneka yatewe umupira uremereye cyane na Iradukuna Elie Tatou, ananirwa gukomeza gukina ahita asaba gusimbuzwa hajyamo Niyibizi Ramadhan.

Niyibizi yahise ayibonera ikindi gitego cyiza ku munota wa 82 amaze guhererekanya neza na Mugisha Gilbert, aterera umupira inyuma y’urubuga rw’amahina nyuma yo kureba neza uko Sebwato ahagaze ujya mu rucundura.

Umukino warangiye APR FC ibonye amanota atatu ku bitego 2-0, ikomeza kwanikira andi makipe ku rutonde rwa Shampiyona, iyoboye n’amanota 49, irusha arindwi Rayon Sports iyikurikiye.

Indi mikino yabereye ku bindi bibuga yasize Etincelles FC inganyije na Sunrise mu Karere ka Rubavu ibitego 2-2, ndetse na Gorilla FC inganyiriza na Bugesera FC i Bugesera igitego 1-1.

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 25, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE