Burera: Babangamiwe n’umwanda uva muri ES Gahunga

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gashyantare 25, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abaturanye n’Ishuri Ryisumbuye rya Gahunga TSS (ES Gahunga TSS) bavuga ko babangamiwe n’umwanda uva mu bwogero bw’ishuri ubateza umunuko n’imibu, ibintu bavuga ko bibangamiye ubuzima bwabo.

Uyu munuko uterwa n’umwanda uva mu bwogero bw’ishuri rya ES Gahunga abaturage bakavuga ko utuma babayeho nabi.

Twambazimana Emerita, umwe mu baturiye iryo shuri, yavuze ko ubuyobozi bw’iri shuri bubizi ko amazi y’ubwogero ababangamiye ariko ngo ntacyo bakora.

Yagize ati: “Tekereza ko ibi bizi byo mu bwogero bw’iri shuri biza bikuzura muri iyi sambu yabo, mu gihe cy’imvura bwo biza no mu nzu zacu kubera isuri. Ubu nta muntu wagira ngo ashore gutegurira amafunguro hanze cyangwa se kuyafatiraho, iyo tumeshe imyenda na yo hano iba yuzuye umunuko, nimugoroba hano hose haba hari imibu ndetse n’inzu zose za hano haranuka.”

Twizeyimana Celestin avuga ko iyo bavuze ikibazo cyabo ubuyobozi bubatera utwatsi, bukabasaba kwimuka mu gihe bazumva batabana n’ishuri.

Yagize ati: “Iki kibazo cy’umwanda uva muri ES Gahunga duturanye kimaze igihe abaturage ba hano batakamba ko babangamiwe n’umunuko uvamo, ariko usanga ubuyobozi bushaka ahari gutura bwonyine. Iyo tubajije baravunga ngo amazi ajya mu isambu yabo n’ikimenyimenyi ngo ni mu rubingo amazi ntiyavamo ngo ajye mu nzu zabo.”

Umuyobozi wa ES Gahunga Bukuba Cyriaque, na we yemera ko hari ibitagenda neza ku kigo ayobora cyane ko amaze igihe cy’amezi 3 aje kuri ririya shuri.

Ariko nanone avuga ko abaturage batari bakwiye kuganira n’itangazamakuru, ahubwo bari bakwiye kubibwira Umuyobozi w’Umudugudu.

ES Gahunga ni ishuri ryigamo abanyeshuri barenga 700

Yagize ati: “Kuki mbese abanyamakuru bumva abaturage ntibagere kwa Mudugudu, ubu uwaza yasanga mwageze ku kigo musabye uruhusa inzego bireba? Ikindi abaturage na bo bakwiye kujya baregera Leta aho kuza kubaregera. Gusa nanone niba hari ibyo mwasanze bitagenda neza nk’abanyamakuru, tugiye kubinoza dushakire umuti urambye ariya mazi ava mu bwogero kuko amazi asohoka mu kigo ajya mu mirima yacu hanze.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mwanangu Theophile, asanga na we bidakwiye ko ishuri ryohereza umwanda mu baturage cyane ko aho ishuri ryageze n’iterambere riba ryahasakaye.

Yavuzer ko bagiye gusura iri shuri kugira ngo bariganirize kuri iyi ngingo harebwa n’icyakorwa ngo icyo kibazo gikemuke mu buryo burambye.

Yagize ati: “Twaganiriye kuri iki kibazo ku murongo wa telefone n’Umuyobozi wa ES Gahunga, twumvikanye ko agiye kubaka icyobo gifata amazi mu buryo burambye, kandi ko mu minsi iri imbere nko mu cyumweru gitaha nzagera kuri ririya shuri. Natwe ntabwo twishimiye ko ikigo giteza umwanda aho kwigisha isuku.”

Ishuri Ryisumbuye rya Gahunga (ES Gahunga TSS)  ryigisha ibijyanye n’amashanyarazi, ubuhinzi n’ubukanishi rikaba rifite abanyeshuri basaga 700.

Ni ishuri rikora ku bw’amasezerano Itorero ADEPR ryagiranye na Leta cyane ko mbere ryari ishuri ryigenga ry’iryo torero.

Umwanda uva mu gikoni cya E.S Gahunga uza ku muhanda
Uyu muturage ari mu babangamiwe no guturana n’isoko y’umunuko udashira
Ibizenga by’amazi yuzuye umwanda ava muri ES Gahunga hari abajya kubivoma amazi bakayabumbisha amatafari
Mwanangu Theophile Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Burera ushinzwe imibereho y’abaturage
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gashyantare 25, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE