Tunisia: Abatavuga rumwe  n’ubutegetsi bakomeje gukatirwa n’inkiko 

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 25, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Urukiko Rukuru rwa Tunisia ku wa Gatandatu rwakatiye igifungo cy’amezi atandatu, Umunyamabanga ukomeye w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Jawher Ben Mbarek, akaba akurikiye abandi bagenda bafungwa bakanaburanishwa bitwa abagizi ba nabi.

Mbarek akatiwe nyuma yo kunenga amatora y’Abadepite yo mu 2022, nk’uko umwunganizi we na mushiki we Dalila Ben Mbarek babitangaje.

Reuters yatangaje ko Ben Mbarek, wakunze kunenga Perezida Kais Saied, ari umwe mu bari bagize ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi rya Salvation Front, yafunzwe umwaka ushize akekwaho kugambanira Leta.

Umunyamategeko we Dalila Ben Mbarek yavuze ko azakora imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara yamagana akarengane gakorwa n’ubucamanza.

Ni mu gihe ku wa Gatanu, Urukiko   rwakatiye uwahoze ari Perezida Marzouki Moncef, igifungo cy’imyaka 8 adahari ashinjwa guhungabanya umutekano w’igihugu.

Iki ni igihano cya kabiri Marzouki utuye i Paris ahawe nyuma yuko mu 2021, umucamanza amukatiye igifungo cy’imyaka ine adahari.

Marzouki wabaye perezida kuva mu 2011 kugeza 2014, nawe akunze  kunenga cyane Perezida Kais Saied.

Abayobozi benshi batavuga rumwe n’ubutegetsi batawe muri yombi kuva mu mwaka ushize, barimo  Rached Ghannouchi, umuyobozi w’ishyaka rya kiyisilamu Ennahda, Abir Moussi, Jawher Ben Mbarek, Khayam Turki, Ghazi Chaouachi, Issam Chabbi, Abdelhamid Jalasi na Ridha Belhaj mu rwego rwo guhashya abakekwaho umugambi wo guhungabanya umutekano w’igihugu.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashinja Saied kuniga itangazamakuru no gushyiraho ubutegetsi bw’igitugu.

Saied yanze ibyo birego kandi yita abamunenga abagizi ba nabi n’abagambanyi, ndetse anaburira umucamanza uwo ari we wese waborohereza ko azafatwa nk’ubashyigikiye.

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 25, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE