Tour du Rwanda 2024: Itamar Einhorn yegukanye agace ka karindwi

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 24, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Itamar Einhorn wo muri Isiraheli ukinira Israel premier- Tech yegukanye agace karekare ka karindwi ka Tour du Rwanda 2024 ku ntera y’ibilometero 158 akoresheje amasaha atatu iminota 29 n’amasegonda 57, aka gace kahagurukiye Rukomo mu Karere ka Gicumbi berekeza mu Karere ka Kayonza.

Saa tanu zuzuye ni bwo Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa yatangije isiganwa, abasiganwa 74 babanje gukora intera y’ibilometero 2,3 bitabarwa.

Abakinnyi 10 ari bo Alexandre Mayer na Rougier Lagane bo mu Birwa bya Maurice, Baptiste Vadic na Paul Ourselin ba TotalEnergies, Johan Meens (Bingoal-WB), Jan Kino (Soudal-QuickStep), Gal Glivar (UAE), Vinzent Dorn (Bike Aid), Dillon Geary (Afurika y’Epfo) na Niyonkuru Samuel wa Team Rwanda, bahise bava mu gikundi ubwo bari bageze ahitwa Kagamba.

Abandi bakomeje kuyobora isiganwa ariko igikundi kirimo uwambaye ‘maillot jaune’ Joseph Blackmore wa Israel-Premier Tech gikomeza kubacungira hafi ndetse kiza no kubashyikira bageze ahitwa Nyagahanga.

Nyuma yaho abakinnyi barimo Antoine Berlin (Bike Aid), Baptiste Vadic (TotalEnergies), Mugisha Moise (Java-Inovotec), Gal Glivar na Anze Ravbar ba UAE, Grmay (CMC) na Milan Donie (Lotto-Dstny) bashatse guca mu rihumye abandi ngo bayobore isiganwa ariko igikundi gihita kibagarura. Ubwo abasiganwa basatiraga i Mishenyi n’Urugano, abakinnyi babiri Lennert Teugels wa Bingoal-WB) na Vinzent Dorn wa Bike Aid, basohotse mu gikundi, nyuma Van de Wynkele wa Lotto-Dstny aza kubiyungaho bayobora isiganwa ari batatu.

Mbere gato yo kugera mu Mujyi wa Nyagatare, abandi bakinnyi batatu bashyikiriye batatu b’imbere, isiganwa ritangira kuyoborwa n’abakinnyi batandatu ari bo Paul Ourselin (TotalEnergies), Itamar Einhorn (Israel-Premier Tech), Lennert Teugels (Bingoal-WB), Vinzent Dorn (Bike Aid), Lorenz Van de Wynkele (Lotto-Dstny) na Gal Glivar (UAE).

Abo bakomeje kuyobora isiganwa kuva Nyagatare-Ryabega-Karangazi gukomeza no mu Karere ka Gatsibo aho bari banashyizemo ikinyuranyo cy’iminota ine, bakomeza kuyobora ariko uko basatira Akarere ka Kayonza ahagombaga gusorezwa isiganwa, ikinyuranyo gitangira kugabanyuka kugeza hasigayemo umunota n’amasegonda 40 mu bilometero bitatu bya nyuma,

Byasaga nk’aho igikundi cyaretse aba bakinnyi batandatu ngo bagende kuko ibihe byabo bitari bikanganye dore ko uwazaga hafi ku rutonde rusange ari Lennert Teugels wa 18, arushwa iminota isaga itanu.

Itamar Einhorn ukinira Israel-Premier Tech wari wanegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2024 ka Muhanga- Kibeho, ni we waje guhita yegukana aka gace ka karindwi ka Tour du Rwanda 2024.

Nyuma yo gukina uduce turindwi, Umwongereza Peter Joseph Blackmore ukinira Israel premier- Tech ni we uyoboye akoresheje amasaha 15 iminota 31 n’amasegonda 09 arusha amasengesho abiri Ilkham Dostiyev wa kabiri mu gihe Jonathan Restrepo wa gatatu arushwa amasengonda ane.

Umunyarwanda uza hafi ku rutonde rusange ni Manizabayo Eric uri ku mwanya wa 15 arushwa iminota ine n’amasegonda 20 n’uwa mbere ku rutonde rusange.

Tour du Rwanda 2024 izasozwa ejo ku Cyumweru tariki 25 Gashyantare 2024 hakinwa agace ka munani kazahagurukira kuri Kigali Convention Center bazenguruka ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali maze basoreze kuri KCC ku ntera y’ibilometero 73,6.

Umwongereza Peter Joseph Blackmore yagumanye umwambaro w’umuhondo kugeza ku munsi wa nyuma
  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 24, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE