Burera: Ikorwa ry’umuhanda Gahunga-Nyagahinga- Kidaho rizatuma basezerera umujishi w’ingobyi

Abaturage bo mu Mirenge ya Gahunga, Cyanika na Rugarama barishimira ko hari gukorwa umuhanda bita uw’umutuku, uzabafasha gusezerera guheka ababyeyi n’abarwayi mu ngobyi.
Ikindi ni uko uyu muhanda Gahunga-Nyagahinga- Kidaho ufite ibilometero 15,46 uzanoza imigenderanire, kugeza umusaruro wabo ku isoko bizoroha no kutazongera kwangirizwa n’amazi aturuka mu birunga kuko harimo kubakwa ibiraro n’imiferege (rigole).
Hagabayezu Jean Claude wo mu Murenge wa Gahunga Akagari ka Nyangwe; afite imyaka 28 y’amavuko avuga uyu muhanda uje gukemura byinshi kuri bo.
Yagize ati: “Kuri ubu uyu muhanda ubona barimo kuwubaka ubu badukuye mu icuraburindi ryari rikomeye cyane ku buryo nawe utabyumva, aha navuga nk’abagabo bagenzi banjye twajyaga tugorwa n’utuyira twarimo hano kuko kumanukana umujishi hano tugenda tugonga amabuye byari ibibazo, hari n’abagore bahitagamo kubyarira mu rugo aho kuvunwa n’umujishi”.
Hagabayezu akomeza avuga ko n’igiciro cy’imyaka yabo cyane cyane abahinzi b’ibirayi bajyaga bahendwa kubera ko byabasabaga kubyikorera bakabigeza kuri kaburimbo Musanze-Cyanika.
Yagize ati: “Byadusabaga ko twikorera ibirayi ku mutwe, hakaba ubwo ubuze n’abakarasi bo kubyikorera bikamara iminsi nk’ibiri mu murima, bikagusaba abazamu kuba rero uyu muhanda basubukuye imirimo yo kuwukora ni igikorwa cyiza kandi ndabona bawukurikirana cyane, hehe no guhendwa ku musaruro wacu ndetse no kujya mu mujishi kuko imbangukiragutabara zizajya zitugeraho”.
Hashakimana Nyirabirori we ashimangira ko uyu muhanda uje gukemura amakimbirane ku bagabo bamwe baba bahetse umurwayi, gukuraho umuco wo kubyarira mu rugo ndetse no guhanwa bya hato na hato ku batitabiriraga guheka.
Yagize ati: “Uyu muhanda twabonye bawupima turiruhutsa ku buryo uje guca impaka z’ibihano byo mu muryango w’ingobyi ugamije guhekerana umugabo udahetse umubyeyi cyangwa se umurwayi ngo bamujyane kwa muganga acibwa amafaranga atari munsi y’ibihmbi 10.
Natwe ababyeyi byadusabaga guherekeza umubyeyi kugira ngo nabyarira mu nzira tumufashe wabaga wananiwe ntubyuke nka nijoro ejo abagore bagenzi bawe bakaguhana, twishimiye imiyoborere myiza y’u Rwanda”.

Umuyobozi w’akarere ka Burera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nshimiyimana Jean Baptiste we ashimangira ko uriya muhanda wari mu mihigo y’umwaka 2022/2023 bakaba barawutekereje kandi bawushyira mu byihutirwa kugira ngo iterambere n’imibereho myiza y’abatuye muri kariya gace byihute.
Yagize ati: “Uriya muhanda uretse no kuba uzoroshya imigenderanire no guhahirana ku bahatuye, muri kariya gace kari no munsi y’ibirunga ku buryo umukerarugendo azajya aturuka Musanze mu Murenge wa Kinigi akaza gusura nk’ikurunga cya Muhabura atiriwe ajya kunyura mu mujyi wa Musanze. Ndasaba abaturage gukomeza kwita ku bikortwa by’iterambere bagezwaho kandi bakabibyaza umusaruro”.
Biteganijwe ko uyu muhanda uzarangirana n’uyu mwaka wa 2024, utwaye amafaranga asaga miliyoni 269 z’amafaranga y’u Rwanda, imirimo yo kuwubaka kuri ubu igeze ku gipimo cya 76%. Nuramuka wuzuye uzafasha abahinga ibirayi n’indi myaka kuyigeza ku isoko.
