Indyo gakondo mu byakururira ba mukerarugendo gusura u Rwanda 

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 23, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Mu gihe ku meza y’abasirimu haba higanje ibiribwa bya kizungu birimo amafiriti n’ibindi byakorewe mu nganda, abahanga mu byo guteka ndetse n’Umuryango Mpuzamahanaga wita ku Biribwa, (Food and Agriculuture Organisation FAO), bagaragaza ko indyo Nyarwanda yitaweho yaba umwihariko w’u Rwanda kandi bigakurura ba mukerarugendo.

Bavuga ko hari bimwe mu bihingwa bigenda bikendera birimo isogi, isogo n’ibindi kandi ari umwihariko w’u Rwanda bityo ko bikwiye ko Abanyarwanda basubira ku isoko.

Mu biganiro byahuje abakora buhinzi n’ubugeni mu gutunganya ibiribwa,  kuri uyu wa 23 Mutarama, bagaragaje ko ibiribwa gakondo byagiye bikendera buhoro buhoro kandi ari umuzi w’ubukerarugendo bikaba n’umwihariko w’u Rwanda.

Abahanga mu by’ubugeni bwo guteka bavuga ko hari icyuho mu kugabura indyo gakondo kandi yitaweho yahinduka inzira yo kumenyekanisha u Rwanda ku rwego Mpuzamahanga.

Ramadhan Sindayigaya, ni umuhanga mu gutegura amafunguro (chef),  by’umwihariko uteka indyo ya Kinyafurika.

Yagize ati: “U Rwanda ruragendwa kandi icyerekezo ni uko abaje bahasanga ibyo bifuza rero nidushyira icyegeranyo cy’indyo gakondo hanze, bizaba inzira yo gucuruza ibyo dufite mu Rwanda by’umwihariko ibyo kurya. Byaba inzira yo kumenyekanisha u Rwanda ku ndyo y’umwihariko itandukanye n’izindi cyane ko abantu bavuga ko nta ndyo nyarwanda ihari, ariko umunyamahanga namenya ko indyo yariye ari iyo mu Rwanda bizatuma igihugu kimenyekana kandi buri Munyarwanda bimugirire akamaro.”

Isimbi Moren, umunyeshuri wiga ibijyanye no guteka na we yagize ati: “Igihari ni uko dukwiye gukoresha ibirungo by’iwacu kugira ngo duteze imbere indyo gakondo kandi dukurure ba bandi baza mu Rwanda kugira ngo tubereke umwihariko wacu, bigatuma dugahangana ku rwego  mpuzamahanga”.

FAO igaragaza ko ibiribwa gakondo bisa nk’ibitakigaragara kandi byuje intungamubiri bikaba n’umwihariko ku Rwanda, isaba bibaye byiza byakwitabwaho kuko ari inzira yo kurwanya inzara.

Dr Christine Mukantwali, umukozi wa FAO ushinzwe ibyijyanye n’imirire, avuga ko ibiribwa Abanyarwanda bakundaga kurya birimo uburo, isogi n’ibindi byagaruka ku meza y’ibiribwa cyane ko byiganjemo intungamubiri.

Ati: “Hari ibyo kurya byagiye bicika bitakigaragara ku masoko; dushaka kubwira Abanyarwanda ko hari ibiryo byacitse kandi byari bifite akamaro kanini ibyo birimo isogo, isogi, uburo, kandi bifite aho bihuriye n’umuco wacu. Ikindi bifite intungamubiri kandi byiganjemo imyunyu ngugu ndetse n’ibindi umubiri ukeneye.

Yongeyeho ko ibihingwa gakondo biri mu byihanganira imihindagurikire y’ibihe,   bityo ko byafasha Abanyarwanda guhangana n’inzara baterwa n’iyangirika ry’ibihingwa riterwa nimihindagurikire y’ibihe.

Dr Christine avuga ko ibi bihingwa bisa nkaho bitacyitaweho kandi mu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, (RAB) gifite imbuto yabyo, asaba buri muhinzi gushishikarira gusaba imbuto.

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 23, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE