Ntawemerewe gufata amafoto y’uzahagararira FPR Inkotanyi mu matora ya Perezida

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2024 abanyamuryango ba FPR Inkotanyi barazindukira mu gikorwa cy’amatora yo kwihitiramo uzabahagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu. Ubuyobozi bw’Umuryango bwatangaje ko mu gihe cy’amatora ntawemerewe gufata amafoto yo gukoresha ku mbuga nkoranyambaga.
Mu kiganiro Umuryango FPR Inkotanyi wagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2024 ku cyicaro gikuru cyawo mu Karere ka Gasabo, watangaje ko umukandida atorwa kuva ku Mudugudu.
Gasamagera Wellars, Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, yasobanuye ko ku rwego rw’Umudugudu hazaturuka abantu babiri ba mbere bazaba batsinze amatora.
Babiri ba mbere ni bo nanone bazavamo abakandida ku rwego rw’Akagari, icyo gihe ngo bazaba bashobora kuba abakandida ku rwego rw’Akagari.
Ku rwego rw’Akagari hazajya hazamuka umuntu umwe, ni ukuvuga uwarushije abandi amajwi.
Ati: “Tuzaba tugeze mu cyiciro cy’urwego rw’Umuryango ahazajya hagenda hagaruka abantu bashobora kuzajya bagenda batsinda bazamuka.”
Uziyamamaza guhagararira abanyamuryango ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, azaturuka ku rwego rw’Umudugudu, icyakoze mu bwigenge bwa Kongere hashobora kugira uwumva ko yacikanywe akaba yakwiyamamaza.
Gasamagera agira ati: “Icyo tuba twifuza ni ireme ry’umuntu uzahagarara kuri urwo rwego.”
Mu gihe cy’amatora y’Umuryango FPR Inkotanyi, bibujijwe gufata amafoto yo gushyira ku mbuga nkoranyambaga, ni umwitozo ugomba kurangwa n’ubupfura.
Ati “Ni igikorwa dushakamo ireme rya demokarasi kitarimo amakabyankuru binyuze ku mbuga nkoranyambaga.”
Umuryango FPR Inkotanyi ntiwemera ko hari umukandida umwe rukumbi
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Gasamagera, yavuze ko mu Muryango badatekereza umukandida rukumbi cyane ko ngo baha uburenganzira abanyamuryango bose kuba batambuka, bagahangana.
Ati: “Mwarabibonye, no mu bihe byashize muzi ko no muri Kongere umuntu ahaguruka akavuga ati nanjye ndashaka kwiyamamaza.
Tugomba kumenya kubungabunga uburenganzira bw’abanyamuryango ndetse ni nayo mpamvu n’uyu mwitozo tugiye kujyamo, iyo tuba dutekereza iby’umukandida umwe rukumbi ntabwo twari bujye muri uyu mwitozo.”
Igihe icyo ari cyo cyose, ku ntambwe iyo ari yo yose umunyamuryango afite uburenganzira bwo kuba yakwiyamamaza.
Ibi ngo ni mu rwego rwo kugira ngo na we yemerwe nk’umuntu washobora kugira akamaro yamarira Umuryango FPR Inkotanyi ndetse n’Igihugu.
Akomeza agira ati “Ntabwo rero dutekereza iby’umukandida rukumbi ndetse n’ubutumwa duha abanyamuryango, bazumve ko bafite uburenganzira bwabo bemererwa n’amategeko y’Umuryango wacu bwo kuvuga ngo uwo babonamo ubushobozi bashobora kumwamamaza, uwiyumvamo ubwo bushobozi na we ashobora kwiyamamaza bagenzi be bamugirira icyizere agakomeza.
Ibyo ni uburenganzira ni yo demokarasi twemera, ni yo mpamvu tutemera twebwe umukandida rukumbi tutaraTora, ni yo mpamvu y’iki gikorwa tugiye gutangira.”
Dr Abdallah Utumatwishima, Komiseri ushinzwe ubukangurambaga rusange, avuga ko gukomeza icyerekezo cy’imiyoborere iteza imbere Abanyarwanda, imiyoborere irinda umutekano w’Abanyarwanda n’ibyabo, bibasaba guhitamo abakandida ku mwanya wa Perezida n’Abadepite babishoboye.
Agira ati: “Kugira ngo tuzabikore birasaba ko twitabira amatora mu muryango azatangira ejo, ku cyumweru n’indi minsi kandi tugahitamo dushishoje, tugahitamo kandi turi benshi kugira ngo tugaragaze amajwi yacu.”
Yasobanuye ko amatora y’umuryango akorerwa imbere y’inteko itora cyangwa y’inteko rusange.
Yongeyeho ko bibujijwe kuba wifuza kuzaba umukandida wa FPR ugatangira kwiyamamaza ku mbuga nkoranyambaga.
Ati: “Niba ushaka kwiyamamaza kuzahagararira Umuryango FPR, uzajya ku Mudugudu imbere y’inteko rusange cyangwa imbere y’inteko itora, nitugera ku Kagari n’ahandi abe ari ho utanga igitekerezo cyawe, ari bwo wiyamamaza.”
Gutanga izina ry’umukandida bikorerwa imbere y’inteko itora si ku mbuga nkoranyambaga.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yashyize hanze ingengabihe y’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ibindi bijyanye no kwitegura amatora azaba tariki 15 Nyakanga 2024.