UEFA Europa League: Liverpool izajya muri Czech Republic, Brighton itombora AS Roma

Tombola y’uburyo amakipe azahura muri 1/8 cya UEFA Europa League, yabaye kuri uyu wa Gatanu, yasize Liverpool izakina na Sparta Prague yo muri Czech Republic, mu gihe Brighton izahura na AS Roma yo mu Butaliyani.
Iyi tombola yabereye i Nyon ku cyicaro gikuru cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru i Burayi, UEFA, yahuje amakipe umunani yayoboye amatsinda ndetse n’andi yakomeje mu mikino yahuje aya Kabiri mu itsinda yahuraga n’ayavuye muri UEFA Champions League.
Imwe mu mikino ikomeye yabonetse muri iyi tombola, Liverpool yatomboye Sparta Prague yo muri Czech Republic
Brighton yatomboye AS Roma Sporting yo Butaliyani, mu gihe West Ham izahura na Freiburg yo mu Budage.
Uko tombola yose yagenze
Sparta Prague izahura na Liverpool
Olympique Marseille izahura na Villarreal
AS Roma izahura na Brighton
Benfica izahura na Rangers
SC Freiburg izahura na West Ham United
Sporting izahura na Atalanta
AC Milan izahura na Slavia Prague
Qarabag izahura Bayer Leverkusen
Imikino ibanza iteganyijwe tariki 7 Werurwe, mu gihe iyo kwishyura ari 14 Werurwe 2024.
