Inyungu banki z’ubucuruzi zigurizanyaho yarazamutse

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gashyantare 22, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ubuyobozi bwa Banki Nkuru y’u Rwanda bwatangaje ko inyungu ku isoko ry’imari, uretse izo ku nguzanyo, zazamutse biturutse ku gipimo cy’inyungu fatizo ya BNR.

Ni imwe mu ngingo zagarutsweho mu kiganiro Banki Nkuru y’u Rwanda yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 22 Gashyantare 2024.

BNR yagize iti: “Mu buryo bw’impuzandengo, inyungu banki z’ubucuruzi zigurizanyaho yarazamutse igera kuri 8.25% mu gihembwe cya Kane 2023, ivuye kuri 6.84% mu gihembwe cya Kane 2022, bijyanye n’izamuka ry’igipimo cy’inyungu fatizo ya BNR.”

Ikindi kandi inyungu ku mpapuro mpeshamwenda za Leta n’inyungu ku mafaranga abıtswa mu mabanki ngo na zo zarazamutse.

Ku rundi ruhande Banki Nkuru y’u Rwanda itangaza ko inyungu ku nguzanyo zitangwa na banki z’ubucuruzi zagabanutse zigera kuri 15.78% mu gihembwe cya Kane 2023, ivuye kuri 16.54% mu gihembwe cya Kane 2022.

Iti: “Iri gabanuka ryatewe ahanini n’inguzanyo nini z’igihe gito zahawe ibigo by’ubucuruzi ku nyungu ntoya.”

Komite ya Politiki y’ifaranga yiyemeje gukora ibishoboka ngo izamuka ry’ibiciro rigume mu mbago ngenderwaho hagati ya 2% na 8% no gukurikiranira hafi uko ubukungu bwifashe.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gashyantare 22, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE