Salva Kiir yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 22, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Perezida wa Sudani y’Epfo akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) Salva Kiir Mayardit, yageze i Kigali aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’umunsi mu Rwanda.

Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, Perezida Salva Kiir yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent.

Perezidansi ya Sudani y’Epfo yatangaje ko urwo ruzinduko ruzibanda ku biganiro by’amahoro mu Muryango w’Afurika y’Iburazirazuba, by’umwihariko hagarukwa ku mwuka mubi ibihugu by’u Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) byazamuye ku Rwanda.

Biteganyijwe ko nyuma yo gusura u Rwanda akomereza muri ibyo bihugu by’abaturanyi kugira ngo aganire n’abayobozi babyo, hagamijwe gushaka igisubizo cyo kubaka amahoro arambye, no guhosha umwuka mubi ukomeje gututumba mu bihugu bigize EAC.

Uruzinduko rwe rubaye mu gihe u Rwanda rukomeje guhangana n’ibirego Leta ya RDC n’iy’u Burundi bikomeje kurushinja ko ari rwo rufasha imitwe yitwaje intwaro ibirwanya, nk’uburyo bwo kuyobya uburari ku mpamvu shingiro z’ivuka ry’iyo mitwe yitwaje intwaro.

Leta ya RDC ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 washinzwe n’Abanyekongo bamaze imyaka irenga 20 baraheze ishyanga, bahungiye mu bihugu byo mu Karere n’ahandi.

Impuguke mu bya politiki zivuga ko icyo kirego kigamije kuyobya uburari ku bwicanyi bushingiye ku ngenrabitekerezo ya Jenoside yagejejwe muri Congo n’abashinze umutwe w’Iterabwoba wa FDLR wasize uhekuye u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri ubu icyo gihugu gifatanya na FDLR mu kurwanya M23 iharanira uburenganzira bw’Abatutsi b’Abanyekongo n’abavuga Ikinyarwanda muri rusange nyuma y’imyaka myinshi ishize bicwa umusubirizo.

Ku birebana n’u Burundi, na bwo bwafunze imipaka ibuhuza n’u Rwanda guhera tariki ya 11 Mutarama 2024, bushinja u Rwanda gufasha umutwe wa RED Tabara ukorera mu Burasirazuba bwa RDC.

Ibyo birego byavutse nyuma y’aho RED Tabara yaturutse muri Congo igatera agace gahana imbibi n’icyo gihugu aho yishe abaturage 20, bihurirana n’uko Guverinoma y’u Burundi ikomeje kubaka umubano udasanzwe n’iya RDC yeruye ikagaragaza umugambi ifite wo gushoza intambara ku Rwanda.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 22, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE