Hashyizweho uburyo bushya bwo gusaba impushya mu bucukuzi

Ikigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB) cyatangaje ko abantu bagisaba impushya bakanazihabwa ko bizajya bikorwa binyuze mu ikoranabuhanga rya GIMCS (Geological Information and Mining Cadaster System) aho gukoresha uburyo bwari busanzweho.
Ni ikoranabuhanga rizatangira gukurikizwa uhereye tariki 15 Mata 2024.
Itangazo rya RMB rigira riti: “Gukoresha iri koranabuhanga mu gusaba no gutanga impushya z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, bigamije kurushaho kunoza serivisi dutanga”.
Ikigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda cyamaze impungenge abatarahuguwe kuri iri koranabuhanga, ko bakwegera ishami rishinzwe ikoranabuhanga rikabafasha.