Abofisiye ba Nigeria baje kwigira ku bumwe n’umutekano by’u Rwanda

Abanyeshuri b’Abofisiye 20 biga muri Kaminuza ya Gisirikare ya Nigeria bari mu ruzinduko rw’iminsi itanu aho kwigira ku mateka y’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda, umutekano, iterambere ry’Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’uruhare rwazo mu iterambere ry’Igihugu.
Kuri uyu wa Kabriri, abo bofisiye basuye Ibirindiro Bikuru by’Ingabo z’u Rwanda biherereye ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo, bakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Mubarakh Muganga.
Iryo tsinda riyobowe n’Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nigeria Rear Admiral OM Olotu, ryageze mu Rwanda ku wa Kabiri tariki ya 20 Gashyantare rikazasoza uruzinduko ku wa Gatandatu tariki ya 24 Gashyantare 2024.
Nyuma yo guhura n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Rear Admiral OM Olotu, yagize ati: “Dufite Abofisiye Bakuru bavuye muri RDF mu Ishuri Rikuru ryacu cya Gisirikare, kandi hari n’ubushake bwo kwakira abasirikare bakuru b’u Rwanda muri Kaminuza yacu yo ku rwego rw’Igihugu”

Gen Muganga na we yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yifuza gutangiza Kaminuza nk’iyo kandi ko igihe n’ikigera RDF izitabaza Nigeria mu gushaka ubunararibonye n’ubufasha, no guhererekanya abakozi bayobora amashami.
Yanashimangiye kandi ko ubushakashatsi bw’abanyeshuri bajemo muri uyu mwaka bwibanda ku nsanganyamatsiko igira iti, “kwimakaza ubumwe n’umutekano by’Igihugu”, bityo u Rwanda ari intangarugero iyo bigeze ku kwigira ku muryango ushyize hamwe.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, iryo tsinda ryasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside.
Nyuma y’aho bakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga, abasobanurira mu buryo burambuye urugendo rw’iterambere rya RDF n’uruhare rwayo mu iterambere ry’Igihugu.

