Muhanga: Barara amajoro bajya gushaka iguriro ry’imiti rifunguye

Abaturage batuye mu Tugari twa Kinini na Mubuga mu Murenge wa Shyogwe baravuga ko bibasaba kurara amajoro bajya gushaka iguriro ry’imiti rifunguye baguriramo imiti yo guha abarwayi.
Mu kiganiro bahaye Imvaho Nshya bavuga ko bibagora mu gihe hari abarwara bakandikirwa imiti, bikabasaba gukora urugendo rurenga isaha n’igice bajya mu Mujyi wa Muhanga aho babona farumasi ikora mu ijoro.
Madenderi Isabelle yavuze ko kurwaza umuntu akajya kwivuza mu masaha y’ijoro bakamwandikira umuti wo kumutera utari mu bubiko bw’ikigo Nderabuzima cya Shyogwe, bisaba umurwaza kujya kuwushaka mu mujyi.
Yagize ati: “Reba aya masaha aho ageze ndwaje umuntu banyandikiye umuti nza kuwugura ngo bawumutere ariko ndababuze bigiye kunsaba kujya i Muhanga mu mujyi na ho nshobora gusanga bakinze bikaba byatuma uwo ndwaje ashobora kubura ubuzima.”
Rukundo Philbert avuga ko abatuye muri iki gice bajya kwivuza bakandikirwa imiti, bagomba gukora urugendo rw’Ibilometero bisaga 7 bajya i Muhanga kugura imiti yandikiwe umurwayi.
Yagize ati: “Tujya kwivuza bakatwandikira imiti bikadusaba gukora urugendo mu ijoro rusaga ibilometero 7 tujya mu Mujyi wa Muhanga kugura imiti yandikiwe umurwayi. Nibadufashe nk’uko badufashije bakatwegereza Farumasi ikadufasha ariko mu ijoro bikatugora.”
Bagweneza Floribert avuga ko hashize igihe basaba ko bahabwa iguriro ry’imiti ndetse barihawe, ariko rikora ku manywa naho nijoro bagafunga.

Yagize ati: “Twarasabye ngo baduhe Farumasi barayituzanira turabashimira, ariko ntabwo ikora nijoro nibadufashe rijye rinakora nimugoroba kuko mu masaha ya nijoro ryafasha abandikiwe imiti.”
Umuyobozi wa Keni Pharmacy ikorera mu Kinini, Iganze Sandra, yabwiye Imvaho Nshya ko impamvu badakora amasha y’ijoro biterwa no kutizera umutekano wabo kuko n’amafaranga baba bakoreye bajya bayabambura.
Yongeraho kandi y’uko usanga hari igihe haboneka abantu bake basaba serivisi cyangwa ntibanaze, bityo bakabona bataragera ku kigero cyo kubona abakozi bahagije bo gukora amanywa n’ijoro.
Ati: “Ntabwo turagera ku kigero cyo kubona abakozi bahagije banadufasha mu gihe twakoze ijoro bitewe n’ubushobozi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Mugabo Gilbert, avuga ko iki kibazo batari bakimenye, ariko bagiye gukomeza gukorana n’abikorera kugira ngo haboneke uwahazana iguriro ry’imiti rikora mu masaha y’ijoro.
Akomeza avuga ko kuba Umujyi wa Muhanga wagira Iguriro ryatanga serivisi y’izamu bitagaragaramo icyuho kuko mu masaha ya nijoro usanga bafite abakiliya bake batangana n’abo ku manywa.
Yemeza ko kuba farumasi yakora amanywa nijoro hahita hajyaho n’ikiguzi ku bakozi bakora ayo masaha.
Aho ni ho yahereye yemeza ko farumasi imwe ari yo izajya ikomeza kurara izamu mu kugabanyiriza umutwaro ba nyirazo baba badateganya kubona abakiliya benshi.
Gusa abatuye mu nkengero z’Umujyi wa Muhanga bavuga ko iyo barwaje mu gihe cy’ijoro bigorana kubona uko uwarwaye yabona imiti bitewe n’agace batuyemo.