RICA yakebuye abagura umusaruro w’ibigori

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gashyantare 21, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu Bucuruzi no Kurengera Umuguzi (RICA) bwibukije abagura umusaruro w’ibigori ko ubucuruzi bw’imyaka bukorwa gusa n’abantu cyangwa Ibigo by’ubucuruzi bifite ibyangombwa bitangwa n’Urwego rw’Iterambere (RDB).

Ni nyuma y’aho Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda itangarije ibiciro bivuguruye bw’ibigori.

Minisiteri igaragaza ko igiciro fatizo ku kilo cy’ibigori bihunguye bifite ubwume buri hagati ya 13.5% na 18%, kizajya kigurwa 400 Frw.

Igiciro cy’ibigori bifite ubwume buri hagati ya 19% na 25% kizajya kigurwa 350 Frw.

Ni mu gihe igiciro fatizo ku kilo cy’ibigori bidahunguye bifite ubwume buri hagati ya 13.5% na 18% kizajya kigurwa 311 Frw na ho ikilo cy’ibigori bifite ubwume buri hagati ya 19% na 25% kizajya kigura 260 Frw.

RICA yavuze ko gutwara imyaka mu modoka, ku ipikipiki, igare cyangwa ubundi buryo bigomba biherekezwa n’amasezerano y’ubugure n’inyemezabwishyu yemewe.

Itangazo ryashyizwe hanze na RICA rigira riti “Umusaruro w’ibigori wose urakusanywa kandi ukagurishirizwa ahabugenewe gusa, bityo ibikorwa byo kubikusanya no kubigura mu bundi buryo, ntibyemewe”.

Abacuruzi basabwe kandi kubahiriza ibiciro bivuguruye by’ibigori byatangajwe na MINICOM.

Ku rundi ruhande, abahinzi bibutswa gufata neza umusaruro no kubungabunga ubuziranenge bwawo mu gihe cy’isarura, kumisha, gutwara ndetse no guhunika.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gashyantare 21, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE