U Rwanda rufitiye icyizere abacuruzi b’abagore ku Isoko Rusange ry’Afurika

Kuri uyu wa Kabiri, i Kigali hateraniye inama y’Inteko Rusange idasanzwe y’Ishyirahamwe ry’Abagore b’Abacuruzi bo mu Muryango w’Ubucuruzi w’Ibihugu by’Iburasirazuba n’Amajyepfo y’Afurika (COMESA).
Leta y’u Rwanda yongeye gushimangira icyizere ifitiye abacuruzi b’abagore mu kuzahura ubukungu bw’Afurika binyuze mu Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA).
Ni inama yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze wibanze ku ruhare rw’abashabitsi b’abagore mu iterambere ry’Umugabane w’Afurika.
Minisitiri Dr. Ngabitsinze yakomoje ku masezerano ya AfCFTA ku bagore n’urubyiruko ashimangira ko u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu by’Afurika bizirikana agaciro k’abagore n’urubyiruko mu guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari ku mugabane w’Afurika.
Minisitiri Dr. Ngabitsinze yashimye uruhare rw’abo bagore n’imbaraga bashyira mu kwimakaza ubucuruzi mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba b’iy’Amajyepfo.
Yabasabye kurushaho kwagura ukugaragara kwabo mu rwego rw’ubucuruzi kubera ko bashoboye gukora byinshi biruseho.



