Dutemberane Umujyi wa Kigali witaye ku bidukikije (Amafoto)

Umujyi wa Kigali uragenda utera intambwe ishimishije mu rugendo rwo kubaka ubudahangarwa mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, binyuze mu kubungabunga ibidukikije.
Ibyo bijyana no kubaka ibikorwa remezo byihanganira ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, uhereye ku miturirwa, imihanda, ibice by’imyidagaduro n’ibindi.
Inkuru mbarirano iratuba, kandi utagera i Bwami abeshywa byinshi, ni yo mpamvu utaragera i Kigali byamugora kumva bihagije inkuru y’izo mpinduka zikomeje gushimangira Kigali nk’Umujyi usukuye kurusha iyindi muri Afurika.
Abanyamahanga basura u Rwanda rw’imisozi igihumbi, abarugenderera kubera inama mpuzamahanga, imyidagaduro, ibikorwa by’ubukerarugendo buhamya ko Kigali ikeye.
Muri iyi Inkuru, Imvaho Nshya iragutembereza Umujyi wa Kigali ugwije ubusitani, ibiti by’ubwoko butandukanye n’inyubako zubatswe hakoreshejwe uburyo burengera ibidukikije.
Mu myaka ibiri ishize Leta y’u Budage yahaye iy’u Rwanda miliyoni 56 z’Amayero (asaga miliyari 63Frw) yari agamije gukoreshwa mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Umwaka ushize wa 2023, Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ibidukikije, yatekereje umushinga wo kubaka Umujyi urengera Ibidukikije (GCK).
Ni umushinga wari ugamije kubaka umujyi w’icyitegererezo ugizwe n’uburyo bushya bw’imiturire burambye.
Umujyi wa Kigali uherutse gutangaza ko Green City Kigali ari umushinga w’iterambere uzaramba kandi uhendutse, ukazaba ugizwe n’inyubako zitangiza ibidukikije kandi zikoresha ingufu zisubira, ibyakoreshejwe bikongera kubyazwa umusaruro kandi zubatswe n’ibikoresho byakorewe imbere mu gihugu.
Abanyamujyi aho bahuriye mu bikorwa bibateza imbere, usanga birata ngo “Tugire Kigali icyeye kandi itoshye”.
Ni mu gihe ikivugo cy’Umujyi wa Kigali kigira kiti ‘Isuku, umutekano, umurimo unoze kandi wihuse’.




















































