Umujyi wa Kigali waburiye abubaka nta byangombwa

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gashyantare 19, 2024
  • Hashize imyaka 2
Image

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko Umujyi umaze gutera intambwe ishimishije mu bijyanye n’ibikorwa remezo, imihanda, inyubako n’ibindi ariko ko bigomba gukorwa hubahirizwa amategeko agenga imyubakire.

Dusengiyumva Samuel, Meya w’Umujyi wa Kigali, avuga ko nubwo Umujyi ngo ugeze ahantu hashimishije hari abakomeje kurenga ku mategeko y’imyubakire.

Ubugenzuzi bw’Umujyi wa Kigali bwakozwe hagaragaye abantu bubatse mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yagize ati “Hari abubatse nta ruhushya ndetse bamwe bakubaka mu mbago z’imihanda kandi iyo mihanda n’ubundi ni yo twese tugomba gukoresha.

Hari n’abubatse inzu zo guturwamo ahagenewe ubuhinzi”.

Ku rundi ruhande ngo hari abubaka bamaze guhindura ibyangombwa bahawe bityo bakarenga ku byo basabye.

Umujyi wa Kigali uvuga ko ibi byose bigira ingaruka ku igenamigambi n’iterambere ry’Umujyi, bikanabangamira ibitegenywa n’amategeko y’imyubakire.

Inzu 14 mu Karere ka Gasabo zigiye gukurwaho, zikiyongera ku zindi zirimo gukurwaho.

Agira ati “Izi nzu zose zubatswe nta ruhushya zifite. Ni ukuvuga ngo hari igihe wubaka ufite uruhushya ariko kuba wafata ikiraro ukagikoramo inzu, ibyo ntabwo byemewe bigomba gukurwaho”.

Umujyi wa Kigali utanga ibyangombwa 3,000 buri kwezi bityo ukaba urimo kongeramo imbaraga kugira ngo biboneke, ukifuza ko n’abantu bakwirinda gukora ibitemewe.

Umujyi wa Kigali wibutsa abawutuye ko utazihanganira abantu batubahiriza amategeko agenga imyubakire.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gashyantare 19, 2024
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE