U Rwanda ntiruzazuyaza mu kurinda abaturage barwo- Perezida Kagame

Mu gihe bimwe mu bihugu by’abaturanyi byagaragaje umugambi mubisha wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rutazazuyaza kandi nta n’uwo ruziseguraho mu gucunga umutekano w’abaturage.
Perezida Kagame yabigarutseho mu kanama kahuje bamwe mu Bakuru b’Ibihugu bitabiriye Inama isanzwe ya 30 y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bihuriye mu Muryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Ako kanama kabereye ku Cyicaro Gikuru cya AU ku wa Gatanu tariki ya 16, kayobowe na Perezida w’Angola João Manuel Gonçalves Lourenço, kibanze ku gukemura bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bishingiye ku miyoborere mibi, ivanguramoko n’ubwicanyi ndengakamere.
Nk’uko byashimangiwe n’Umuvugizi muri Perezidansi ya Repubulika Nyombayire Stephanie, Perezida Kagame yavuze ko mu myaka 30 ishize u Rwanda rwabuze ubuzima bw’abasaga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo nta kintu cyangwa umuntu n’umwe ruzigera rwemerera gusubiza Abanyarwanda muri ayo mateka.
Yagize ati: “U Rwanda ntiruzigera ruzuyaza cyangwa rwisegura ku gucunga umutekano w’abaturage barwo. Ntiruzigera runabisabira uburenganzira.”
Perezida Kagame yaboneyeho no gushimangira ko hakenewe guhangana n’ikibazo cy’ukwihuza kw’umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’ingabo za Leta ya RDC (FARDC).
Perezida Kagame yagaragaje impungenge z’uburyo Guverinoma ya RDC ikomeza gukwirakwiza ikinyoma ko itagikorana na FDLR kandi uwo mutwe w’iterabwoba waramaze kwivanga n’ingabo za Leta.
FDLR kuri ubu igize ihuriro ry’imitwe yifatanyirije guhangana n’inyeshyamba za M23 zikomeje guhatana ziharanira uburenganzira bw’Abatutsi n’abandi Banyekongo bakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda bicwa umusubirizo.
Uwo mutwe w’iterabwoba uvugwaho kuba ari wo wakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside nyuma yo kuva mu Rwanda abawushinze bamaze kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
U Rwanda rumaze imyaka myinshi ruhamagarira Guverinoma ya RDC guhagarika imikoranire yimakaje na FDLR, aho byageze n’aho gufasha uwo mutwe kugaba ibitero byeruye ku Rwanda no kugerageza guhungabanya umutekano w’igihugu mu buryo butandukanye.
Nubwo Ingabo za FARDC zakomeje guhakana gukorana na FDLR, mu kwezi k’Ugushyingo 2023 zategetse abasirikare kurekera aho gukorana n’uwo mutwe w’iterabwoba.
Kuri ubu bivugwa ko imikoranire itakiri iy’umutwe uri ku ruhande ahubwo, abagize uwo mutwe binjijwe mu ngabo za FARDC mu rwego rwo kuyobya uburari.
Leta y’u Rwanda ntihwema kugaragariza Umuryango Mpuzamahanga urajwe ishinga no gufasha mu gukemura ibibazo by’umutekano muke muri iki gihugu guhera ku mpamvu shingiro zitera ibyo bibazo aho kugereka ibibazo ku bandi no kwibanda ku ngaruka.
Umutekano muke muri iki gice cy’Igihugu gikize ku mabuye y’agaciro umaze imyaka irenga 30, aho Intara ya Kivu ya Ruguru n’iya Ituri zicumbikiye imitwe yitwaje intwaro irenga 130 ari na yo igira uruhare rukomeye mu byaha byibasiye inyoko muntu no guhungabanya uburenganzira bw’abasivili.
Perezida Kagame ashimangira ko iyo mikoranire ikwiye gukemurwa, ati: “Nta mpamvu yo gukomeza kuburana n’abakomeje gusubiramo ibinyoma igihe kinini, bakagera n’aho bizera ko ari ko kuri.”
Umukuru w’Igihugu yaboneyeho gushimangira ko u Rwanda rukomeje kwiyemeza guharanira inzira y’amahoro binyuze mu biganiro bya Politiki byatangijwe ku rwego rw’Akarere.









