Jonathan Vervenne yatangiranye umwambaro w’umuhondo ku Munsi wa Mbere wa Tour du Rwanda 2024

Umubiligi Jonathan Vervenne w’imyaka 20, ukinira Soudal Quick-Step Devo Team, yambaye umwambaro w’umuhondo ku munsi wa mbere wa Tou du Rwanda 2024 nyuma y’uko ikipe ye yabaye iya mbere.
Yakoresheje iminota 20 n’amasegonda 32′ akaba ari we mukinnyi wakoresheje ibihe bito ku ntera y’ibilometero 18.3 bakina “Team Time Trial”.
Kuri iki Cyumweru, tariki 18 Gashyantare 2024, ni bwo hatangiye irushanwa ry’amagare rizenguruka igihugu “Tour du Rwanda” mu gihe cy’iminsi umunani, ku nshuro ya 16 kuva ribaye mpuzamahanga muri 2009, mu gihe ari ku nshuro ya gatandatu kuva rigiye ku rwego rwa 2,1.
Abakinnyi basiganywe mu nzira ya BK Arena, KIE, Rwahama, Chez Lando, Prince House, Sonatubes, Kicukiro Centre, Rwandex, Kanogo, Cadillac, Kimicanga, Ku Kabindi basoreza kuri Kigali Convention Center ku ntera y’ibilometero18,3.
Ikipe ya Soudal Quick- Step Devo Team yo mu gihugu cy’u Bubiligi ni yo yabaye iya mbere mugukoresha ibihe n neza ikoresheje iminota 20 n’amasegonda 32.
Ku mwanya wa kabiri haje ikipe ya Israel Premier Teach ikinamo umwongereza Chris Froome wegukanye tour de France inshuro enye, ikoresheje iminota 21 n’amasegonda 08′.
Chris Froome ni inshuro ya kabiri ari gukina Tour du Rwanda.
Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko Tour du Rwanda 2024 ari u rwego rwo kwitegura neza Shampiyona y’Isi Y’amagare 2025 izabera mu Rwanda.
Ati: “Mu rwego gutegura shampiyona y’Isi, iyi Tour du Rwanda ya 2024 nku Rwanda irimo kudufasha kwitegura kwakira abantu bazitabira, ari nako dutegura ikipe yacu izitabira shampiyona y’Isi”.
Uko amakipe atatu ahagarariye u Rwanda yitwaye ku munsi wa Mbere
Ikipe y’igihugu” Team Rwanda” yasoreje ku mwanya wa munani ikoresheje iminota 21 n’amasegonda 56′.
Java-InovoTec yasoreje ku mwanya wa 12 ikoresheje iminota 22 n’amasegonda 47 mu gihe May Stars yasoje ku mwanya wa nyuma ikoresheje iminota 25 n’amasegonda 31.
Muri iri siganwa, umukinyi mwiza w’Umunyafurika yabaye Merhawi Kudus ukomoka muri Eritrea.
Kudus yakinnye Tour du Rwanda bwa mbere mu mwaka wa 2012, agaruka mu 2019 ari kumwe n’Ikipe ya Astana Qazaqstan ndetse ahita atwara iryo siganwa ryari irya mbere ryo ku rwego rwa 2,1.
Ku nshuro ya mbere muri Tour du Rwanda Umunyafurika muto mwiza yabaye Aklilu Arefayine na we ukomoka muri Eritrea.
Umukinnyi w’Umunyarwanda utanga icyizere yabaye Niyonkuru Samuel, mu gihe umukinnyi wavuye mu gikundi akitwara wenyine yabaye umubiligi Jelle Hartweel.
Umunyarwanda muto mwiza yabaye Shyaka Janvier ukinira UCI Mixed Team- Africa. Uyu ni umwambaro nawo ni mushya muri Tour du Rwanda.
Shyaka w’imyaka 20, asanzwe akinira Les Amis Sportifs y’i Rwamagana. Yari mu bakinnye Shampiyona y’Isi ya 2023 i Glasgow.
Umukinnyi wahatanye kurusha abandi yabaye Umubiligi Jan Kino ukinira Soudal – Quick-Step Devo Team ni we wahize abandi mu guhatana kuri uyu munsi wa mbere wa Tour du Rwanda 2024.
Ikipe ye ni yo yitwaye neza bikaba bihesheje mugenzi wabo, Jonathan Vervenne, kwambara umwambaro w’umuhondo.
Tour du Rwanda 2024 izakomeza ku wa Mbere, tariki ya 19 Gashyantare, hakinwa Agace ka Kabiri kazahagurukira I Muhanga berekeza i Kibeho ku ntera y’ibilometero 130.
