Ababyeyi bahawe umukoro wo kwigisha abato kurwanya ruswa

Ababyeyi bahawe umukoro wo gutoza abakiri bato kwirinda ruswa, ubutumwa bwatangiwe mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba ku ya 16 Gashyantare, ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko kibaye ku nshuro ya 14.
Icyumweru cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: ‘Ruswa ni umwanzi w’uburenganzira bwa muntu n’iterambere ry’Igihugu. Twese tuyamagane’.
Urukiko rw’Ikirenga rusaba buri munyarwanda wese gufata iya mbere mu kurwanya ruswa kuko ari umwanzi w’uburenganzira bwa muntu n’iterambere ry’Igihugu by’umwihariko abaturage bakaba basabwa kwigisha abakiri bato ingaruka mbi za ruswa n’ibindi byaha bisa nkayo ariko by’umwihariko kurwanya abiyita abakomisiyoneri mu nkiko no kurwanya icyatuma abantu bakomeza kwimakaza indonke.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo, yavuze ko hakenewe ubufatanye mu gukumira no kurwanya ruswa kuko icyerekezo cy’iterambere ry’Igihugu ari uguha serivisi abaturage batatswe ikiguzi kuri serivisi bagenewe no gucika ku ngeso yo gukingira ikibaba abaka ruswa.

Yagize ati: “Igihugu cyacu ntigishobora kugera ku mikoro n’iterambere cyifuza mu gihe hakiri abarya ruswa, ntidukwiye kuvutswa ayo mikoro n’abantu bagendera ku ndonke yabo bwite bagafata ibyitirirwa rubanda bakabigira ibyabo. Abaturage nimudufashe kugaragaza abaka ruswa mu nzego z’inkiko no kurandura urumamfu mu ngano mu nzego z’ubutabera.”
Yakomeje agira ati: “Abantu bakunze guhishira abanyabyaha aho kugira ngo bagaragaze ibimenyetso ahubwo bakabakingira ikibaba n’amakuru batanga akaba ari ayo kuyobya no kurangaza inkiko.
Imikorere y’u Rwanda, twifuza abaturage bakwiye kumva ko atari iyo ahubwo hakwiye kwimakazwa imikorere yo gukorera mu mucyo bityo igihugu cyacu kikagera ku mikoro dushaka tugakomeza gukataza mu iterambere no guharanira gukora icyateza imbere Abanyarwanda.”
Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yasabye abaturage kwamagana ruswa no kurwana urugamba rwo gutoza no kwigisha urubyiruko n’abakiri bato ububi bwa ruswa n’ingaruka mbi zayo.
Yagize ati: “Kurwanya ruswa bikwiye kuba igikorwa cy’ubufatanye ntihagire abayirebera cyangwa ngo bayihishire kuko iyo bitagenze bityo ibyo byaha bikomeza kurandaranda ntihafatwe ingamba zikakaye bigahinduka akarande bikagira ingaruka zidasubirwaho ku burenganzira bwa muntu n’iterambere ry’igihugu.
Yakomeje agira ati: “Ni yo mpamvu ababyeyi bakwiye gutoza abana bakiri bato ububi bwa ruswa kugira ngo ibyuho bya ruswa bikigaragara abakiri bato babimenye bakure bazi ko ruswa ari mbi kandi impunga ubukungu bw’igihugu.”
Bamwe mu babyeyi bavuga ko bazi ububi bwa ruswa kandi bakaba biyemeje gukomeza kuyirwanya no kwigisha abana babo.

Mutabazi John afite imyaka 65 utuye mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana, yavuze ko yatangiye kwigisha abana be n’abuzukuru ububi bwa ruswa kandi bazarushaho kuyibangisha bagakurana umuco wo kuba batayitanga ntibanayakire.
Yagize ati: “Abana banjye n’abuzukuru mbatoza kwanga ruswa kuko na bo ubwabo bayitanze yababuza amahirwe yo kubura akazi cyangwa niba ari umukobwa akaba yatanga ruswa y’igitsina akaba yakwishyira mu byago byo gutwara inda no kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse no kuba baba abafatanyacyaha bagafungwa.”
Uwambayimpundu Farida yagize ati: “Iterambere rihera mu muryango, nkuko nicara nereka abana ibibi mba ngomba no kubatoza ko mu gihe bagiye kwaka akazi runaka ahantu baba bakwiye kumenya ko ntawugomba kubasaba amafaranga. Nk’umwana w’umukobwa ushaka akazi byihuse kugira ngo akore ku mafaranga hari ibishuko byinshi hanze aha, nk’umubyeyi rero mutoza ko aba akwiriye kubona amafaranga yanyuze mu nzira nzima kandi n’ubuzima bwe bukagenda neza aticuza.”
Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko kibaye ku nshuro ya 14; cyatangiye kuva tariki 12 Gashyantare 2024 kikaba cyasojwe ku itariki ya 16 Gashyantare 2024.

