Perezida Kagame yifatanyije n’abandi bayobozi gutangiza inama ya 37 ya AU

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gashyantare 17, 2024
  • Hashize imyaka 2
Image

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 17 Gashyantare 2024, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo ku Mugabane w’Afurika  gutangiza Inama isanzwe ya 37 y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU)

Ni mu igikorwa kandi cyanabereyemo ihererekanyabubasha hagati ya Perezida wa Comores, Azali Assoumani na Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritania wamusimbuye ku buyobozi bwa AU.

Muri Nyakanga 2016 ni bwo Perezida Kagame yahawe inshingano zo gutegura no gukurikirana amavugurura akenewe muri iyo Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe  kugira ngo ibashe kugeza AU ku cyerekezo yihaye cya 2063.

Muri iya nama ya AU y’uyu mwaka ibiganiro by’abo bayobozi byibanze cyane ku burezi, ku nsanganyamatsiko igira iti: Uburezi ni ubushobozi bwateza imbere ikinyejana cya 21”.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gashyantare 17, 2024
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE