Nyarugenge: Abaturage bibukijwe akamaro ko komorana ibikomere

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gashyantare 17, 2024
  • Hashize imyaka 2
Image

Abatuye Akarere ka Nyarugenge mu Murenge wa Mageragere mu Mujyi wa Kigali, bibukijwe akamaro k’ibiganiro mu kuvura ibikomere no guhuza abanyarwanda hagamijwe guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge.

Igikorwa cyo gusaba imbabazi no kuzitanga muri gahunda y’Ubumwe n’ubudaheranwa cyateguwe ku bufatanye n’Itorero ADEPR Paruwasi ya Muganza .

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Yabigarutseho ejo ku wa Gatanu tariki 16 Gashyantare 2024 mu Murenge wa Mageragere, ubwo hatangwaga inyigisho zo komora ibikomere no kwiremamo icyizere.

ADEPR Paruwasi ya Muganza imaze amezi Atandatu itanga inyigisho zigamije kuvura no guhuza abanyarwanda, hagahuzwa abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’abayikorewe.

Ngabonziza, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Nyarugenge yavuze ko inyigisha nk’izi zigera Uruhare mu kuvura ibikomere no guhuza abanyarwanda.

Agira ati “Inzira yo kongera gukira ibikomere irakomeje kuko dufitemo abakorewe Jenoside kimwe n’abayikoze. 

Inyigisho zatanzwe zafashije kuzamura ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda. Umukirisito nyawe akwiye gutera intambwe yo gusaba no gutanga imbabazi”.

Akomeza agira ati “Amadini n’amatorero ni abafatanyabikorwa bacu, badufasha cyane kuko hamwe mu hakorerwa ibiganiro nta bibazo bishingiye ku makimbirane tuhabona”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwibutsa abaturage ko ubwabo ari bo bafite inshingano zo komorana ibikomere.

Uwamwezi Solange yababariye Makubanya Anastase na Kamegeri Augustin bari mu gitero cyateye ab’iwabo.

Yasabye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko batakomeza guheranwa n’agahinda.

Ati “Uburyo mbanyemo n’abo nahaye imbabazi bitandukanye cyane n’abandi batahawe inyigisho ngo bige kubabarirana.

Abo nahaye imbabazi turahura ukabona ko umutima kuri buri umwe ucyeye”.

Karinganire warokotse Jenoside utuye mu Kagari ka Kankuba mu Murenge wa Mageragere, ahamya ko amaze gutanga imbabazi ku bantu benshi babahemukiye muri Jenoside.

Seyanga Evariste wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko yahawe imbabazi n’abo yahemukiye nyuma y’ibiganiro yahawe agatinyuka agasaba imbabazi abo yahemukiye.

Ati “Narishimye mbonye nsabye imbabazi abo nahemukiye nkazihabwa, byaranshimishije cyane ku buryo n’ubu bari mu bantu mfata nk’abavandimwe banjye ba hafi”.

Pasiteri Rurangwa Valentin, Umushumba w’itorero ADEPR ururembo rwa Kigali, ahamya ko mu gihe cya Jenoside abahigwaga batereye icyizere abakirisitu ndetse na bamwe mu bashumba b’itorero.

Mu bantu 600 bahawe inyigisho, 148 basabye imbabazi. Imiryango 63 y’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi yatanze imbabazi ku bantu 87 bagize uruhare muri Jenoside mu Murenge wa Mageragere.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gashyantare 17, 2024
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE