Muhanga: Howo yishe abantu 2 ibasanze mu nzira y’abagenzi

  • AKIMANA JEAN DE DIEU
  • Gashyantare 17, 2024
  • Hashize imyaka 2
Image

Imodoka yo mu bwoko bwa Howo yavaga i Kigali igana mu Ruhango yagonze abantu babiri ibasanze mu nzira y’abanyamaguru bahita bitaba Imana.

Amakuru y’iyi mpanuka yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi yo mu muhanda SP Emmanuel Kayigi, anavuga uko impanuka yabaye n’icyayiteye.

Yatangarije Imvaho Nshya ko iyi mpanuka yabaye ahagana saa kumi z’umugoroba wo ku wa 16 Gashyantare 2024 ibera mu Karere ka Muhanga, mu Murenge wa Nyamabuye, i Gahogo
hafi ya station ya essence ya Kabgayi.

Akomeza avuga ko iyo mpanuka ari iy’imodoka y’ikamyo ya Howo  yambaye  icyapa ndanga RAF727Z yari  itwawe na Dusabeyezu Line  yavaga Kigali ijya mu Ruhango yageze i Gahogo ikagonga umubyeyi utamenyekanye wari uhetse umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 2 bombi bagahita bapfa.

Yagize ati: “Ni byo koko twamenye amakuru y’impanuka y’imodoka ya Howo yagonze umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 25  wari uhetse umwana uri mu kigero cy’imyaka 2 bakaba bagenderaga mu nzira y’abanyamaguru, ikaba yabagongeye i Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye i Kabgayi, abagonzwe bakaba bitabye Imana”.

Akomeza asaba abatwara ibinyabiziga ko bagomba kwibuka ko igihe bari mu muhanda batwaye bagomba gushyira ibitekerezo byabo ku kinyabiziga batwaye bibuka ko umuhanda bawusangiye n’abandi bakabagendera neza.

Ikindi yabasabye kwirinda gukorera ku jisho bakarenza umuvuduko  ariko kandi bakanirinda kunyuranaho nabi bitewe naho bageze kuko bibashyira mu byago byo gukora impanuka.

Ababonye impanuka iba bavuga ko kugongwa k’uyu mubyeyi wari uhetse umwana byaturutse ku kutaringaniza umuvuduko w’umushoferi wari utwaye iyi kamyo.

Bagira bati: “Twebwe dukorera hano kuri sitasiyo ya Kabgayi twabonye imodoka igonga aba bantu yataye umuhanda wayo, ica ku yindi modoka kanfi igendera ku muvuduko uri hejuru cyane kuko nta nubwo bigeze basamba rwose bahise bapfa kuko twagiye kureba dusanga byarangiye”.

Umushoferi w’imodoka yagonze umubyeyi n’umwana yahise ashyikirizwa Sitasiyo ya Police ya Nyamabuye mu gihe abitabye Imana bahise bajyanwa ku bitaro bya Kabgayi.

  • AKIMANA JEAN DE DIEU
  • Gashyantare 17, 2024
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE