Muhanga: Batatu bafatanywe kg 900 z’inyama basabiwe gufungwa by’agateganyo

  • AKIMANA JEAN DE DIEU
  • Gashyantare 16, 2024
  • Hashize imyaka 2
Image

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye rwaburanishije urubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’Agateganyo ruregwamo abantu 3 bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu gukoresha impapuro mpimbano zatanzwe kugirango ibiro 900 by’imyama zaguzwe ku bantu 13 bazicuruza mu mujyi wa Muhanga zijyanywe i Kigali gucururizwayo.

Ni Urubanza rwaburanwe kuri uyu wa 15 Gashyantare 2024 ku cyicaro cy’urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye Urubanza rwagombaga gutabgira kuburanishwa 10:00′ ariko rutangira kuburanishwa 13h00′ kjbera izindi manza umushinjacyaha yaburanaga mu kindi cyumba cy’urukiko.

Mu iburana ry’uwo munsi Ubushinjacyaha bwavuze ko bubakurikiranyeho ibyaha 2 byakozwe tariki ya 29 Mutarama 2024 abakurikiranywe barimo;Uwimana Beatha ufite imyaka 52 wari umuyobozi w’Ibagiro rya Misizi mu Karere ka Muhanga akaba akurikiranyweho inyandiko mpimbano, Dukuzumuremyi Gervais ufite imyaka 44 wari  waguze inyama agiye kuzicururiza i Kigali mu isoko rya Nyarugenge n’umubazi wo mu mujyi  wa Muhanga witwa Hakorimana Patrice ufite imyaka 45.

Uwimana Beatha wari umuyobozi w’Ibagiro rya Misizi yaburanye yemera icyaha cyo gukora inyandiko mpimbano akavuga ko yabikoreshejwe n’ubujiji ndetse yemera ko ari we wasinye mu mazina ya Veterineri w’Umurenge wa Shyogwe witwa Patricie Kubwimana utaramenye uko iki cyangombwa cyatanzwe akaba nawe yari yatawe muri yombi ariko akaza kurekurwa.

Dukuzumurenyi Gervais waguze inyama agomba kuzijyana i Kigali na Hakorimana   Patrice baburanye bahakana icyaha bakurikiranyweho n’ubushinjacyaha ku bufatanyacyaha ku nyandiko mpimbano.

Hakorimana avuga ko amaze kubona inyama yasabwaga yahisemo kwifashisha umuyobozi w’Ibagiro kugira ngo abafashe kubona muganga w’amatungo usanzwe upima inyama mu ibagiro rya Misizi, kugira ngo abahe icyangombwa cyatuma izi nyama zijyanwa i Kigali zimaze kugurirwa ababazi bazivanye ku ibagiro ryemewe.

Yakomeje avuga ko yabuze veterineri yiyambaza uyu muyobozi w’ibagiro amubwira ko amufasha ni ko kumuha icyangombwa yasinye mu mwanya wa veterineri ariko izo nyama zari zapimwe zinateye kashi yuko zabagiwe ku ibagiro rya Misizi.

Dukuzumuremyi Gervais avuga ko icyaha cy’ubufatanyacyaha ku nyandiko mpimbano atakemera kuko yaje kureba Hakorimana amutumweho n’umugore we wari usanzwe aza kugura inyama nawe ahageze amuha izo yari afite biba ngombwa ko banafata izindi ahandi kugira ngo bagire ibilo 900 yashakaga bamaze kuzifata ku bacuruzi barenga 10 bafatirwa ahitwa mu Cyakabiri bamaze gufata iza nyuma bagiye kwerekeza i Kigali.

Haba Dukuzumuremyi na Hakorimana bahakana icyaha cy’ubufatanyacyaha ku nyandiko mpimbano Uwimana Beatha yemera ko yakoze ubwe agasinyira muganaga w’amatungo usanzwe apima inyama ku ibagiro rya Misizi.

Me Flecien Yamuragiye wunganira mu mategeko Uwimana Betty avuga ko uwo yunganira yemera icyaha bityo akwiye kuburana ari hanze cyangwa akaburana mu mizi, bityo ntazire kuba hari abatemera icyaha akongeraho ko hari amande ya miliyoni 3 zasimbura igifungo zatangwa nkuko itegeko rigena ko uwahamijwe iki cyaha yahanishwa kimwe muri ibyo.

Me Theophile Tuyisenge wunganira Gervais Dukuzumuremyi avuga ko umukiliya we akwiye kurekurwa by’agateganyo akaburana ari hanze kuko we yabonye bamuha icyangombwa atari afite ubushobozi bwo kumenya aho cyatangiwe n’uwagitanze bityo ibyo akurikiranyweho akwiye kuba umwere.

Akomeza avuga ko imodoka ye yafatiriwe ikwiye kumubera ingwate akarekurwa agakurikiranwa ari hanze.

Me Nyirabera Rachel uburanira umubazi w’inka mu mujyi wa Muhanga  Hakorimana Patrice avuga ko we akwiye kugirwa umwere ku bufatanyacyaha ku mpapuro mpimbano aregwa kuko we yitabaje uwari usanzwe ari hafi ya muganga w’amatungo atigeze atekereza yuko icyangombwa bahawe ari inyandiko.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bubasabira gukomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo bukomeze gukora iperereza kuko iki cyaha bakurikiranyweho gihanishwa imyaka 2 kuzamura.

Ku ikubitiro bafatwa bari 5, ariko 2 muri bo bararekuwe  ari bo Nshimiyimana Augustin ufite imyaka 34 akaba umushoferi w’iyi modoka yari itwaye izo nyama ndetse na muganga w’amatungo w’Umurenge wa Shyogwe upima amatungo yabagiwe mu ibagiro rya Misizi witwa Kubwimana Patricie ufite imyaka 37.

Perezida w’Iburanisha yabwiye abakurikiranwe ko uru rubanza ruzasomwa tariki ya 20 Gashyantare 2024 saa cyenda z’umugoroba (15:00).

  • AKIMANA JEAN DE DIEU
  • Gashyantare 16, 2024
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE