Uwari Umuyobozi ku Ntara y’Amajyepfo yajuririye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

  • AKIMANA JEAN DE DIEU
  • Gashyantare 16, 2024
  • Hashize imyaka 2
Image

Kabera Vedaste wari Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere Myiza mu Ntara y’Amajyepfo yamaze kujuririra icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye rwemeje ko akomeza gufungwa by’agateganyo ku cyaha cyo gutanga indonke akurikiranyweho.

Mu iburana ry’uru rubanza ku cyemezo cyasomwe ku wa 09 Gashyantare 2024, Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko ko Kabera Vedaste  Gutanga indonke ku wundi muntu kugira ngo adakora ikiri mu nshingano ze, icyaha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 4 y’itegeko No 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Ubushinjacyaha nib wo bwatanze ikirego mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye busaba ko Kabera Vedaste afungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, kuko icyaha akurikiranyweho gikomeye kandi ashobora kugerageza gusibanganya ibimenyetso no kubangamira iperereza igihe yaburana ari hanze.

Kabera Vedaste yasobanuriye urukiko ko atigeze atanga ruswa, ko mafaranga yoherereje Umugenzacyaha wari wamuhamagaje kugirango atange ubusobanuro ku bibazo bye n’umugore we byo kumuhoza ku nkeke, yari ayo kugira ngo aze kwica isari kuko bari birirwanye.  

Yongeyeho ko ntacyo yigeze asaba uwamubajije ko yamukorera muri dosiye yari amaze kubawzaho ku buryo ayo mafaranga yafatwa nk’indoke.

Me Joseph Mico Twagirayezu wunganira Kabera, yabwiye Imvaho Nshya ko impamvu zagaragajwe n’ubushinjacyaha zidakomeye kandi ngo ntizikwiye guhabwa agaciro.

Avuga ko amafaranga umukiriya we yayoherereje Umugenzacyaha ibazwa ryarangiye, bityo ngo nta mpamvu igaragaza ko yari indonke kandi ngo n’ibigize icyaha ntibyuzuye hashingiwe ku mategeko.  

Akomeza avuga ko Urukiko mu gufata icyemezo rwanzuye ko Kabera Vedaste akomeza gufungwa mu gihe cy’iminsi 30kubera ko  yatanze amafaranga 10,000 ngo dosiye ye itaregerwa ubushinjacyaha, nyamara ari ukubikeka gusa.

Ati: “Ni yo mpamvu  njyewe n’umukiriya wanjye Kabera Vedaste twajuririye icyemezo RDP00029/2024/TB/NYM cyafashwe n’urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye ku wa 09 Gashyantare 2024 kimufunga iminsi 30 kugira ngo izo nenge zikosorwe.”

Me Joseph Mico Twagirayezu avuga ko yifiza ko umukiriya we yagirwa umwere kuri iki cyaha ndetse akarekurwa agakurikiranwa adafunzwe.

Kabera Vedaste yatawe muri yombi tariki ya 21Mutarama 2024 akekwaho koherereza amafaranga umugenzacyaha bari birirwanye mu cyumba cy’ibazwa cya Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Nyamabuye mu Karere ka Muhanga ari naho atuye.

Uyu muyobozi yemera ko yohereje ayo mafaranga ariko icyo atemera ni ukuyita indonke kuko we yagiriye impuhwe uwo mukozi wa RIB bari bamaranye amasaha arenga atandatu.

  • AKIMANA JEAN DE DIEU
  • Gashyantare 16, 2024
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE