Perezida Kagame aratangaza ibyagezweho mu mavugurura ya AU

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 16, 2024
  • Hashize imyaka 2
Image

Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umuyobozi wa Komisiyo yashyiriweho kuyobora amavugurura y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU), yitezweho kugaragaza ibyagezweho muri izo nshingano yahawe n’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu Muryango. 

Aratangaza intambwe yatewe mu Nama isanzwe ya 37 y’Inteko Rusange y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bihuriye mu Muryango w’Afurika Yunze Ubumwe ibera i Addis Ababa muri Ethiopia. 

Mu myaka umunani ishize kuva ayo mavugurura yatangira, Ikigega cy’Amahoro cyongerewe Imbaraga cyashyizwemo miliyoni zigera kuri 400 z’amadolari y’Amerika ndetse inkunga yiyemejwe n’ibihugu by’Afurika yatanzwe ku rwego rushimishije. 

Inama y’uyu mwaka iribanda ku nsanganyamatsiko y’uburezi, ije ikurikira indi nama yiga ku Guteza Imbere Uburezi yayobowe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibimbye Antonio Guterres muri Nzeri 2022. 

Ukwihutisha iterambere ry’impinduka zikenewe mu burezi gushingiye ku bibazo biri muri urwo rwego ndetse n’ubukererwe buri mu kugera ku ntego ya 4 y’Intego z’Iterambere Rirambye (SDGs), mu gihe Afurika ihanganye n’imbogamizi karundura zibangamira kuyigeraho. 

Ibiganiro ku rwego rw’uburezi muri Afurika biribanda ahanini ku mbaraga zashyizwe mu kubugeza kuri bose, ireme ryabwo, kubaka ibikorwa remezo ndetse no kwibanda ku kugabanya abana batabona amahirwe yo gukandagira mu ishuri, bikajyana no kugabanya ikigero cy’abatazi gusoma, kwandika no kubara. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 16, 2024
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE