Ibiro bya IRMCT i Kigali bigiye gufunga imiryango

Ibiro by’Urwego Mpuzamahanga rwashyiriweho Imanza z’Insigarira z’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) by’i Kigali bigiye gufunga imiryango bitarenze mu kwezi kwa Kanama 2024.
Byashimangiwe n’Umunyamabanga Mukuru wungirije akaba n’Umwanditsi w’Urukiko rw’urwo rwego rwasimbuye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), Abubacarr Tambadou, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane taliki ya 15 Gashyantare 2024.
Tambadou yavuze ko uru rugereko ruzasoza imirimo yarwo, rukanafunga ibiro byarwo i Kigali ku wa 31 Kanama 2024.
Icyakora Abubacarr Tambadou yagaragaje ko uru rugereko ruzakomeza gufatanya n’u Rwanda hagamijwe kugeza mu butabera abakurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakomeje kwidegembya hirya no hino ku Isi.
Mu mwaka wa 2015, nyuma y’imyaka 21 ruca imanza z’abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwakoreraga i Arusha muri Tanzania rwasoje imirimo yarwo, maze imanza zisigaye ruzisigira IRMCT kugira ngo abe ari yo iziburanisha.
IRMCT na yo kandi yahawe gucunga inyandiko zose zijyanye n’ibyabaye mu rukiko rwa ICTR mu myaka rwari rumaze rukora.