Urugendo rwa Korali Beula yatangiye mu 1999

Korali Beula ikorera umurimo w’Imana mu itorero ADEPR paruwasi Kimuhurura ku mudugudu wa Rwintare, yatangiye ivugabutumwa mu mwaka wa 1999. Bamwe mu baririmbyi ba Korali Beula bagaruka ku rugendo rwayo.
Bavuga ko ari Korali yatangiriye mu cyumba cy’amasengesho cyakoreraga muri zone ya Rwintare.
Hashingiwe ku mabwiriza y’itorero ADEPR, abaririmbyi ba Korali Beula bahamya ko yatangiye mu mwaka wa 1999.
Ni nabwo kandi yashyizweho n’ubuyobozi bw’Itorero, igatangira kugengwa n’amabwiriza y’itorero.
Ku ikubitiro, Korali Beula yayobowe na Perezida Kampundu Donature wasimbuwe na Mutezimana Mariane. Kugeza ubu iyobowe na Byukusenge Emmanuel.
Umudugudu wa Kimicanga utakiriho, ni wo wabyaye ADEPR Rwintare.
Mu 1996 nibwo Korali Beula yatangiye kuririmba, muri icyo gihe nta zina yari ifite.
Mu 1999 ububyutse bwakomeje kwiyongera mu itorero, nibwo ubuyobozi bwabonye ko ari ngobwa ko itorero rya Kimicanga rya kwaguka rikabyara umudugudu.
Urugendo rw’amateka ya Korali Beula
Ndimubanzi Philbert, umwe mu baririmbyi Korali Beula agira ati “Amateka atubwira ko abo bantu bakigera hano mu Rwintare babaye nka barema amatsinda Abiri (Korali ebyiri).
Imwe yabarizwaga mu cyumba cya hano mu Rwintare, ari yo Beula ubu, indi iza isa naho iturutse mu Kimicanga”.
Mukakamari Solange na we uririmba muri iyi Korali agaragaza ko icyo gihe bitari byoroshye kuko byasabaga ko habaho korali nkuru ku mudugudu.
Ati “Byatumye ubuyobozi bw’umudugudu bukoresha tombora bafata udupapuro 2 batwandikaho A na B. Twaje gutombora B tuba korali ya 2 gutyo, hanyuma dusenga Imana ngo iduhishurire izina, nibwo yaje kuduha izina twitwa Korali Beula”.
Mukakamari avuga ko icyo gihe bari bamaze kuba abaririmbyi 20, bakira abandi baririmbyi batangira gutora komite ya Korali.
Murebwayire Mariane avuga ko yaje muri Korali Beula ari umuntu urushye, ayigezemo yumva araruhutse.
Ati “Kuko nayiruhukiyemo ni yo mpamvu na bugingo n’ubu nkiyirimo”.
Nyinawabasindi Cécile w’imyaka 42 avuga ko yageze muri Korali Beula afite imyaka 17.
Ahamya ko uwari umuyobozi wa Korali icyo gihe, yafataga bamwe mu baririmbyi akajya kubaha akazi kugira ngo babone umusanzu batanga muri Korali.
Agira ati “Ibyo byose twabikoraga kubera ishyaka n’urukundo twakundaga umurimo w’Imana”.
Mukantabana Dativa umubyeyi ugeze mu zabukuru wanakuriye muri Korali Beula, atangaza ko batangiye Korali bafite imbaraga none ubu ngo bayisaziyemo.
Agira inama abakiri bato. Ati “Umurage abakuze twasigira bakiri batoya nuko kuguma mu murimo neza ntako bisa kuko iyo uwukora utareba hirya no hino ubona umugisha ukomeye”.
Byukusenge Emmanuel, Perezida wa Korali Beula avuga ko Korali Beula aho igeze, ari ukubera ko abayibanjemo bahagaze neza mu murimo.
Ati “Muri uyu mwaka rero Korali Beula turakomeje ntabwo ivugabutumwa rihagaze kuko ibyo dufite tutazabiherana ahubwo duhora twifuza kubisangiza abandi hirya no hino ku Isi”.
Korali Beula imaze gukora umuzingo w’indirimbo 12. Ni mu gihe biteguraga kuzikorera amashusho ariko bagakomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19.