U Rwanda rwohereje hanze amabuye y’agaciro ka tiliyari 1.4 FRW

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gashyantare 15, 2024
  • Hashize imyaka 2
Image

Ikigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda, RMB, cyatangaje ko umwaka ushize wa 2023 u Rwanda rwohereje hanze amabuye y’agaciro afite agaciro ka miliyari 1.1 y’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga tiliyari 1.417 FRW.

Amabuye y’agaciro u Rwanda rwohereje hanze yazamutseho ku kigero cya 43.0% kuko umwaka wabanje wa 2022 rwohereje hanze amabuye y’agaciro afite agaciro ka miliyoni 772 z’amadolari y’Amerika.

RMB itangaza ko igira uruhare mu kongerera agaciro amabuye, gukomeza gukora kinyamwuga, gukora ishoramari ry’inganda.

Amabuye y’agaciro yoherejwe hanze mu gihembwe cya Kane cy’umwaka wa 2023, yari afite agaciro ka miliyoni 252.99 y’Amadolari y’Amerika aho yazamutse ku kigero cya 34.9% ugereranyije n’igihembwe cya Kane mu 2022.

Gasegereti toni 446.3 zoherejwe hanze mu kwezi k’Ukuboza 2023, zifite agaciro ka 6,923,495 y’amadolari y’Amerika.  

Toni 1,015 za Zahabu zoherejwe hanze mu 2023, zifite agaciro k’amadolari y’Amerika angana na 62,133,934.

Umwaka ushize wa 2023 mu kwezi k’Ukwakira, hoherejwe hanze ibilo 159,297 bya Coltan bifite agaciro k’amadolari y’Amerika 6,907,161.

Ibuye ryinjije amadolari make ni Wolfram kuko mu Ukwakira hacukuwe ingana n’ibilo 182,099 ifite agaciro ka $ 2,293,588.

Mu Ugushyingo hacukurwa ibilo byayo bigera ku 183,395 bifite agaciro k’amadolari y’Amerika 2,296,577 naho mu Ukuboza, 2023 hacukurwa Wolfram ipima ibilo 274,493 ifite agaciro k’amadolari y’Amerika 3,298, 468.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gashyantare 15, 2024
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE