Sobanukirwa ahakiri imbogamizi mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gashyantare 15, 2024
  • Hashize imyaka 2
Image

Hari byinshi bikorwa na Leta y’u Rwanda mu guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe, ariko haracyari urugendo kuko hakiri ibikorwa bya muntu bitarabonerwa ibisubizo bihamye mu bijyanye n’inganda, gusa hari ibirimo kugeragezwa ngo harebwe ko byatanga ibisubizo.

 Ikoreshwa ry’inkwi nyinshi

Inganda z’icyayi zikoresha ibiti cyane kandi nta bundi buryo bw’ikoranabuhanga bwari bwaboneka ngo habeho kudakoresha inkwi nyinshi.

Ibi byakomojweho mu kiganiro ubwo Inteko Rusange ya Sena yagezwagaho raporo ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano ku gikorwa cyo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye yerekeye imihindagurikire y’ibihe ya Rio de Janeiro ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 14 Gashyantare 2024.

Inganda z’icyayi ziri mu bikoresha ibiti byinshi

Visi Perezida w’iyo komisiyo Andre Twahirwa yavuze ko kugabanya ibicanwa mu nganda z’icyayi cyane cyane ibiti by’inturusu kuko zikamura ubutaka, ariko hari ibirimo kugeragezwa. Hari nganda zirimo kugerageza gufata umwuka bigabanya ½ cy’izo nturusu.

Dufatiye urugero ku bindi bihugu nko muri Sri Lanka na bo bafite ikibazo cy’ibicanwa mu gutunganya icyayi ariko gusa hashobora gukoreshwa ibiti bya Calliandra igiti kitangiza ubutaka, hakagabanywa inturusu kuko zangiza ubutaka nubwo zitanga ikibatsi.

Bitanga icyizere kuko hatanzwe urugero rw’aho uruganda rutunganya ibireti, ikibazo cyo gukoresha inkwi nyinshi cyakemutse, kuko basigaye bakoresha ibisigazwa byabyo. Ni byo bifashisha n’abandi bagerageza gushaka ibisubizo, abantu ntibatakaza icyizere ko ikibazo cyo gukoresha inkwi nyinshi kizagenda gikemuka.

Mu kugerageza gukemura iki kibazo inganda zifatanya n’Uturere muri gahunrda zo gutera ibiti, nk’ahatewe ingemwe 7000. 20000, bitewe n’uko nta tekinoloji barabona y’icyaza kigasimbura ibiti, ahubwo batera ibiti mu buryo burambye kababikoresha bikuze kandi bitewe bikagira uruhare mu gufata byabyuka byanduza ikirere bigateza ihindagurika ry’ibihe.

Imicungire n’imitunganyirize y’amazi

Gufata amazi ava ku nyubako, ku nkengero z’mihanda no kuyungurura ayakoreshejwe, gutunganya imyanda inyuranye biracyari ku rwego rwo hasi ugereranyije n’ibiba bisabwa. Gufata, gucumga no kuyungurura amazi yakoreshejwe mu nganda nta buryo bwa gihanga.

Hatanzwe urugero ku kimpoteri cya Nduba mu Karere ka Gasabo cyakira imyanda yose hakabaho kutandukanya, ibora n’itabora [….] hari amatiyo agenda akamanura amazi ariko adafite uburyo bwo kuyatunganya,a kaba yarateje ikibazo cyane cyane ko abaturage bahatuye bavuga ko bavoma amazi mabi.

Ku kimpoteri cya Nduba ahakusanyirizwa imyanda, hakorwa igikorwa cyo gutandukanya ibibora n’ibitabora

Ubushakashati n’ikoranabuhanga

Ibihugu bigomba gufatanya mu bushakashatsi buri gihugu kikanamurika ibivamo, haracyarimo inzitizi kuko inzego zifite amashami akora ubushakashatsi budakorwa neza ntibinatangarizwe abaturage ngo basobanukirwe n’uruhare rwabo mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, bigafasha kumenya niba ibyuka bizamuka cyangwa bumanuka.

Hari inganda zivugurura ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibyo mu mavuriro zitaragira ubuhanga buteye imbere.

Ku bijyanye n’uburyo abaturage bifashisha amakuru atangazwa na Meteo, ntibarayaha agaciro hakaba ibyangizwa n’imihindagurike y’ibihe kandi amakuru yaratanzwe, imyumvire y’abaturage ikiri hasi bigatuma bakigira uruhare mu kwangiza ibidukikije harimo gukoresha nabi amazi bakaba bayahumanya.

Ibikorwa bitandukanye bigenda bishyirwa mu bikorwa biracyakomeje, harushaho kunozwa uko byagira akamaro mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Ubufatanye bw’ibihugu

Hari ibihugu bimwe na bimwe bigira uruhare mu kwangiza ikirere ariko bikagenda biguru ntege mu gutanga ibyafasha mu kubungabunga ikirere ndetse hakaba n’amasezerano ajyanye no kubungabunga ibidukikije bidashyiraho umukono, kandi igihugu kimwe cyonyine kitakwifasha guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe, ahubwo bisaba ubufatanye.

U Rwanda rukomeje gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano hagamijwe kugera ku ntego yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 38% mu 2030.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gashyantare 15, 2024
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE