Umunsi gutahuka mu Rwanda byagizwe icyaha, intandaro ya Jenoside

Umuntu wese wabona uburyo uyu munsi u Rwanda ruhora rutegeye amaboko Abanyarwanda bahungiye mu bihugu bitandukanye ku Isi rwiteguye no kwakirana urugwiro abahunze ibyago by’uburyo bunyuranye baturutse mu bihugu by’Afurika no ku yindi migabane, ntashobora kwiyumvisha ko rwigeze kubamo amategeko n’amabwiriza akumira abana barwo baheze ishyanga gutahuka.
Ayo mabwiriza y’urwango rwari rufitiwe Abatutsi bahunze akarengane n’ubwicanyi bakorewe guhera mu mwaka wa 1959 ni yo yabaye umuzi n’intandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi yashyizwe mu bikorwa ku mugaragaro guhera taliki ya 7 Mata 1994.
Mu gihe u Rwanda rwifatanyije n’Isi kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi ijana yo kwibuka, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascene yavuze mu nshamake amateka ashimangira uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itabaye impanuka kuko yamaze imyaka myinshi itegurwa ikanageragezwa.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kuri uyu wa Kane, Dr. Bizimana yagaragaje ibihe bitandukanye abayobozi mu nzego zinyuranye batahwemye kugaragariza Abanyarwanda b’Abatutsi ko badafite uburenganzira ku Gihugu cyabo.
Rumwe mu ngero yagarutseho ni uburyo taliki 26 Nzeri 1969 Juvénal Habyarimana wari Minisitiri w’Ingabo, yoherereje ba Burugumesitiri amabwiriza y’uko bazakemura ikibazo cy’igaruka ry’impunzi mu Rwanda yemezaga ko rinyuranyije n’amategeko, kuko bageze n’aho kwitwa abanyamahanga.
Yasabye abo bayobozi bayoboraga za komini kugenzura uwitwa impunzi wese (mu bameneshejwe bagata ibyabo mu mwaka wa 1959) babyitayeho, kugira ngo iryo ‘yinjira ryonona amategeko rihagarare burundu.’ Ibaruwa bandikiwe yagiraga iti: “Witondeye ibarura ry’abanyamahanga bari muri Komini yawe, byatuma ubigeraho neza, tangira kubabarura ukibona uru rwandiko igisubizo cyawe uzakibone bidatsinze.”
Dr. Bizimana yagaragaje ingaruka zikomeye ubwo butumwa bwagize agira ati: “Ubukana bw’aya mabwiriza ya Habyarimana yita impunzi z’Abanyarwanda abanyamahanga, akanemeza ko kugaruka mu gihugu kwazo binyuranyije n’amategeko ni imwe mu ntandaro za Jenoside yakorewe Abatutsi twibuka uyu munsi.”
Yakomeje avuga ko nubwo hari impunzi n’imiryango yabo yari yarasigaye mu Gihugu yagerageje kugana inkiko basaba guhabwa imitungo yabo yasizwe n’abahunze ubwicanyi bwo mu 1959 na nyuma y’aho, abayobozi b’icyo gihe ngo bakomeje kubima amatwi.

Taliki 26 Gashyantare 1966, Perezida Kayibanda Gregoire yashyizeho iteka ribuza gusubiza imitungo uwitwaga impunzi cyangwa uwo mu muryango we.
Yagize ati: “Umuntu wese wahunze ntashobora kuregera amasambu ye niba ayo masambu ye yarahawe abandi baturage, cyangwa hari ikindi Leta yayageneye. Mu gihe basigaga ibintu byabo, ni bo batumye byandagara nta wishingiye guhunga kwabo, abategetsi ntibashobora kwishingira ingaruka z’uko guhunga.”
Inzego za Leta zasabwe gukurikiza iri teka, ba perefe babihabwamo inshingano, uruhererekane rurakomeza kuri Repubulika ya Kabiri, taliki 25 Ukwakira 1973 Habyarimana asohora Iteka risubiramo irya Kayibanda rikumira impunzi ku gihugu no ku mitungo yazo.
Akarengane n’itotezwa ryakorerwaga abo mu bwoko bw’Abatutsi ryarakomeje kugeza rigeze ku ndunduro ya Jenoside mu 1994.
Muri iyo myaka yose Abatutsi bahejwe mu nzego za Gisirikare, imirimo ya Leta, mu mashuri n’ahandi hose hashoboraga gutuma bishimira kuba na bwo ari Abanyarwanda.
Mu myaka 28 nyuma yo Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yashyizeho Politiki itarengera Umunyarwanda w’impunzi gusa, ahubwo n’undi munyamahanga wese wugarijwe n’akarengane cyangwa andi makuba ayo ari yo yose akeneye ubutabazi.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) rigaragaza ko ukwezi kwa Mutarama 2022 kwasanze u Rwanda rucumbikiye 127,012 ziganjemo iz’Abarunndi n’Abanyekongo.
Uretse impunzi zaturutse mu Karere u Rwanda ruherereyemo, kuri ubu u Rwanda rucumbikiye impunzi n’abasaba ubuhungiro basaga 900 baturutse muri Libya, impunzi zaturutse muri Afghanistan ndetse mu minsi iri imbere rushobora no kuzakira abimukira b’Abanyafurika ruzohererezwa n’u Bwongereza.

