Mu Rwanda hatangijwe ikigo kigezweho  cyigisha gutwara indege

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gashyantare 14, 2024
  • Hashize imyaka 2
Image

Leta y’u Rwanda yatangije ku mugaragaro ikigo cy’indashyikirwa gitanga amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru agamije kubakira ubushobozi no kongerera imbaraga abakozi b’Abanyarwanda, abo mu Karere n’ahandi bakora mu bijyanye  na serivisi zo mu ndege. 

Ni umushinga uzamara imyaka 5, uzashyirwa mu bikorwa ku bufatanye bw’u Rwanda na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), aho hazashorwamo Amadolari y’Amerika miliyoni 26,6 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga agera kuri miliyari 34,1 z’amafaranga y’u Rwanda.

 Ni ikigo cy’indashyikirwa kizatanga amasomo atandukanye y’indege nko guhugura abatwara indege (Pilot), amahugurwa yo kubungabunga ibikoresho by’indege no kubisana igihe bibaye ngombwa, amasomo yo gucunga ikirere, serivisi z’amakuru arebana n’itumanaho ryo mu ndege, serivisi z’iteganyagihe, ibikorwa by’itumanaho mu kirere, kugenda mu ndege, mu itumanaho, no kugenzura ibikorerwa mu ndege, ubutabazi bw’ikibuga cy’indege, serivisi zo mu ndege n’ibindi.

Mu bindi kandi icyo kigo kizaba gikora  hari gutanga amasomo yigishwa mu bigo bya Kaminuza byigisha ibijyanye n’indege, aho abazarangiza bazajya bahabwa impamyabumenyi ndetse banemewe nk’abanyamwuga ku rwego mpuzamahanga, by’umwihariko mu Kigo cy’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi gishinzwe umutekano wo mu ndege (EASA).

Ni ikigo kije kunganira Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera, aho bizongera ingendo z’indege mu byerekezo bitandukanye ndetse no kongerera ubushobozi abakora muri uru rwego  hagamijwe iterambere.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Iterambere mu Rwanda (RDB), Francis Gatare, yavuze ko iri shoramari ryashyizwe mu kuba iki kigo, ryitezweho kuzamura amahirwe menshi ku Banyarwanda ndetse no guteza imbere urwego rwo gutwara abantu n’ibintu mu ndege no kuzamura ubukungu bw’Igihugu.

Yagize ati: “Mu gutangiza iki kigo cy’indashyikirwa ntabwo twubatse inyubako gusa, turashaka no kuzamura impano z’abantu, kuzamura urwego rwo guhanga ibishya ndetse no kubigisha amasomo agamije iterambere rirambye.”

Aissa Touré uhagarariye  Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) mu Rwanda, yagize ati: “Iki kigo cy’indashyikirwa cyo gukarishya ubumenyi  mu bikorwa  byo kugurutsa indege, ni umushinga wa AfDB watangijwe kuva mu 2022 ukazageza mu 2026. Ukubiyemo ibice bibiri by’ingenzi harimo kongerera ubumenyi n’ubushozi abakora muri uru rwego ndetse no kongerera amafaranga abikorera bityo bakazamura umusaruro w’ibyo bakora”.

 Uwo muyobozi yashimangiye ko uyu mushinga kandi uzahamya intego y’iterambere rirambye AfDB yihaye, mu rwego rwo gutwara abantu n’ibintu mu ndege aho harimo gahunda yo guhanga ibishya ndetse no kubaka ibikorwa remezo bigezweho.

Usibye kuba biteganyijwe ko ikigo cy’amahugurwa kizajya cyakira abanyeshuri bagera kuri 490, uyu mushinga uzanashyiraho hangari y’indege, ikaba aho indege ziparikwa, hazaba hari kandi n’ikigo cy’ibikorwa bya tekiniki, ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali.

Raporo y’Ikigo Akagera Aviation Ltd gikurikirana iby’uyu mushinga, ivuga ko biteganyijwe ko iyubakwa  ryawo rizatwara igihe cy’amezi 24, hamwe n’ishoramari rya miliyoni 53.5 z’amadolari y’Amerika, azatangwa mu kubaka  ibikorwa remezo no kugura ibikoresho.

Ikigo cy’indashyikirwa kandi kizagira  uruhare runini mu gushyigikira intego  y’iterambere ry’icyerekezo cy’u Rwanda 2050, gishimangira ko hakenewe ubumenyi n’ubushobozi by’ibanze kugira ngo igihugu kizabe cyinjiza amafaranga yo ku rwego ruringaniye (upper middle-income country) mu 2035 ndetse n’igihugu cyateye imbere (high-income country) mu 2050.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gashyantare 14, 2024
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Biziyaremye vestine says:
Ukuboza 26, 2024 at 4:57 pm

Ese wifuza gutwara indege warize MCB wayitwara

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE