Muhanga: Imihanda yasondetswe igasubirwamo yarangije kongera gushyirwamo kaburimbo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko imihanda yari yarubatse nabi, igasondekwa yasubiwemo, hashyirwamo kaburimbo ikomeye ikaba izakirwa burundu nyuma y’umwaka.
Ni nyuma yuko bamwe mu baturage batuye mu bice bya Shyogwe, mu Kagali ka Ruli no mu Murenge wa Nyamabuye mu Kagali ka Gahogo bavuga ko bishimira ko ubuvugizi bwakozwe n’Imvaho Nshya ku mihanda yubatswe isondetswe na Kompanyi y’Abashinwa ya Hunan yari yarahawe ikiraka na Kompanyi ya RB -CRBC yatsindiye iri soko igasubirwamo ishyizwemo kaburimbo.
Mu kiganiro bahaye Imvaho Nshya bavuga ko mbere yari yashyizwemo imihanda bagereranya n’itaka ariko nyuma ikaba irimo gushyirwamo kaburimbo (Asphalt Road) mu gihe umuhanda wa ‘couche’ ebyiri wari washyizwemo wakuwemo guhera tariki ya 07 Mutarama 2024.

Mugabe Theotime avuga ko iyo mihanda yubakwa bagiye batakira ubuyobozi bw’Akarere ariko bigafata ubusa.
Yagize Ati: “Twebwe twibazaga ko iyi mihanda yariwemo amafaramga ya ruswa kuko twagiye tubwira inzego zitandukanye ko zikwiye guhagarika aba bantu bubakaga umuhanda ariko ntihagire igikorwa”.
Sesonga Ladislas avuga ko bishimye kubera ko iyi mihanda yahise inahindurwa bashyiramo umuhanda uzaramba kuko abayubatse mbere barayisondekaga ariko ubu twizeye ko izaramba kurushaho.
Ati: “Turishimye ko iyi mihanda yasubiwemo kuko byaratugoraga cyane kugera naho abagore batwite batategaga ibinyabiziga birimo amapikipiki , imodoka kubera kugenda zicekagura ariko bashyizeho Kaburimbo ikomeye ibyo kudusondeka birarangira kandi twizeye ko izaramba kurushaho”.
Mukamurigo Sophie avuga ko iyi mihanda yahinduwe kubera ubuvugizi bwakozwe n’Imvaho Nshya nyuma y’uko abahatuye babonaga iyo muhanda isondetse, ubuyobozi bwo bwarababwiraga ko ikomeye.
Yagize ati”Twebwe nk’abaturage batuye i Shyogwe dushimishijwe nuko twatatse tukumva n’itangazamakuru rikaza kureba ibikorwa rikadukorera ubuvugizi bikaba byarahindutse kandi ubuyobozi bwatubwiraga ko ikomeye”.

Umwe mu bakozi ba Kompanyi y’Abashinwa ya RB isanzwe ikora imihanda ndetse ikaba ari yo irimo gukora umuhanda wa Karongi- Muhanga yaje gushyira Kaburimbo (Asphalt Road) mu muhanda wagombaga kubakwa i Shyogwe na Nyamabuye ukubakwa ari ‘Cheapsir’ cyangwa w’Impu ebyiri (Bi-Couche) yatangarije Imvaho Nshya ko iyi Kompanyi yubaka uwo muhanda.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinze iterambere ry’Ubukungu, Bizimana Eric yabwiye Imvaho Nshya ko uwo muhanda wsrangine gushyirwamo kaburimbo bindi bushya.
Yagize ati: “Umuhanda wamaze kurangira ku gice cyo gushyiramo kaburimbo ariko mbere wagombaga gukorwa mu buryo bwa Bi-Couche. Ubu Kompanyi ya CRBC yahise ishyiramo kaburimbo kuko abari bawukoze mbere bawusondetse, gusa kaburimbo yagezemo hose. Igisigaye ni ukuzubaka imiferege (rigole).”
Ibi byanashimangiwe n’abaturage bavuga ko nubwo iyo mihanda yubatswe hari imiyoboro y’amazi yubatswe nayo ikwiye gusenywa ikubakwa bundi bushya kuko yubatswe nabi.
Visi Meya yavuze ko bari banenze ko umuhanda utaringaniye harimo ibinogo ariko kandi no kubaka ahagiye hangirika bizeye ko Kompanyi ya CRBC izawumurika bwa nyuma nta nenge ufite. Bikaba biteganyijwe ko iyo mihanda izakirwa burundu nyuma y’umwaka.
Yasabye abaturage gusigasira ibyo bikorwa remezo barimo kugezwaho.
Ati: “Turasaba abaturage gukomeza kurinda ibikorwa remezo barimo kwegerezwa kandi nyuma y’iki gikorwa turakurikizaho imihanda yo muri Nyarucyamu ya I na Nyarucyamu II izaba ifite icyerekezo kimwe.
Iyi mihanda yubatswe mu Murenge wa Shyogwe na Nyamabuye ifite uburebure bwa kilometero zisaga 6,9 ikaba yari yaragenewe gutwara asaga miliyari 5.5 z’amafaramga y’u Rwanda.
